Abahanga bavuga ko ikwirakwira rya malariya rigenda rirushaho gukara mu karere gatuwe cyane ka Etiyopia, Oromia, ahakunze kurangwa amakimbirane hagati ya guverinoma n'umutwe w'inyeshyamba za Oromo Liberation Army, kuva mu 2018.
Abaganga n'abakozi bashinzwe ubutabazi babwiye ibitangazamakuru ko iyo ndwara irimo gutizwa umurindi n’imihindagurikire y’ibihe hamwe n’intambara zikoreshwamo intwaro.
Abo bavuga ko urugomo rwatumye ibigo by’ubuzima bisenyuka, bituma abantu ibihumbi basigara bibasiwe n’indwara, harimo n'abahinzi bari babatunze. Abahanga mu bya siyansi baraburira ko hazaba ibihe by’ubushyuhe n’ibihe by’ubuhehere bifasha imibu itera malariya kororoka.
Ishami ry'Umuryango w'abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko muri Etiyopiya hari miliyoni 7.3 z’abantu barwaye malariya hamwe na 1.157 bahitanywe n’iyo ndwara hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa 10 y’umwaka ushize.
OMS ivuga ko Afurika ibarwamo 95 ku ijana by'abantu miliyoni 250 z’abarwayi ba malariya kandi ko abantu barenga 600.000 kw’isi, bapfa buri mwaka, bazize iyi ndwara. (AFP)
Forum