Perezida Donald Trump kuri uyu wa Gatandatu ushize yashyize umukono ku iteka rigena Icyongereza nk’ururimi rw’ubutegetsi rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Iryo teka ryemerera inzego za leta n’imiryango iterwa inkunga na leta guhitamo niba bakomeza gusohora inyandiko no gutanga serivisi mu zindi ndimi zitari Icyongereza.
Iri teka rirakuraho iryari ryashyizweho n’uwahoze ari Perezida Bill Clinton, ryasabaga inzego za leta n’imiryango iterwa inkunga nayo gutanga ubufasha mu bijyanye n’ururimi ku batavuga Icyongereza.
Iri teka rishya rya Perezida Trump rivuga ko “kugena Icyongereza nk’ururimi rw’ubutegetsi bitazoroshya itumanaho gusa, ahubwo bizanashimangira indangagaciro rusange z’igihugu, kandi bigatuma sosiyete irushaho kubaho neza yunze ubumwe.”
Riragira riti: “mu guha ikaze abanyamerika bashya, politiki yo kubashishikariza kwiga no kwakira ururimi rw’igihugu cyacu bizatuma Amerika iba imuhira basangiye n’abandi, kandi bizanabatera umuhate wo kugera ku mahirwe y’iterambere Amerika itanga. Kuvuga Icyongereza ntibyugurura amarembo mu bjyanye n’ubukungu gusa, ahubwo binafasha abakigera muri Amerika kwisanga mu baturage babakiriye, kugira uruhare mu mico gakondo, no kwitura sosiyete yacu.”
Leta zirenga 30 zisanzwe zaramaze gutora amategeko agena Icyongereza nk’ururimi rwayo rukoreshwa mu butegetsi, nk’uko bitangazwa n’Itsinda ryitwa U.S. English, riharanira ko Icyongereza kigirwa ururimi rw’ubutegetsi muri Amerika.
Kuva mu myaka ibarirwa muri mirongo, abadepite mu nteko nshingamategeko – Congress bagiye batangiza umushinga w’itegeko ugena Icyongereza nk’ururimi rw’ubutegetsi rw’Amerika, ariko uwo muhate wabo ntacyo wageragaho.
Nyuma y’amasaha makeya Perezida Trump arahiye mu kwezi kwa Mbere, ubutegetsi bushya bwahise buvana Icyespanyole ku rubuga rwa interineti rwa Perezidansi y’Amerika – White House.
Icyo gihe Perezidansi yavuze ko ifite ubushake bwo kugarura Icyespanyole ku rubuga rwa interineti rwa White House. Nyamara kugera kuwa Gatandatu ushize, uru rurimi rwari rutaragarurwaho.
Perezidansi y’Amerika ntiyahise isubiza ku butumwa bwabazaga niba ibyo bizakorwa.
No muri manda ye ya mbere, Perezida Trump yari yavanye Icyespanyole ku rubuga rwa interineti rwa Perezidansi y’Amerika. Uru rurimi rwagaruweho ubwo uwahoze ari Perezida Joe Biden yarahiriraga inshingano muw’2021.
Forum