Uko wahagera

Perezida Zelenskyy wa Ukraine Ashobora Kuzahura Umubano na Trump w'Amerika


Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu biganiro byagenze nabi kuwa gatanu taliki 28/2/2025
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine na Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika mu biganiro byagenze nabi kuwa gatanu taliki 28/2/2025

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yaraye atangaje ko yumva ashobora guzahura umubano we na Perezida Trump w’Amerika nyuma y’inama baheruka kugirira muri Prezidansi y’Amerika mu cyumweru gishize yaranzwe no guterana amagambo bagatandukana ntacyo bagezeho mu ngingo zari zatumye bahura.

Perezida Zelensky yongeye gushimangira ko muri gahunda zo gushakisha uko intambara irangira atakwemera na mba kurekurira Uburusiya ubutaka bwa Ukraine na buto.

Yavuze ko yakwemera gusinyana amasezerano na Leta zunze ubumwe z’Amerika ayemerera gucukura amabuye y’agaciro muri icyo gihugu na cyo kikayifasha mu byerekeye umutekano.

Zelensky yasobanuye ko kuba nyuma y’ikiganiro yagiranye n’abayobozi b’ibihugu by’Uburayi ku cyumweru, bazakora inyandiko y’ibanze yerekeye gahunda y’uko amahoro yagerwaho bakayoherereza Amerika, ari intambwe ikomeye bagezeho.

Mu nama idasanzwe Perezida Trump na Perezida Zelensky bagiranye kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Trump yamushinje kudashimira Amerika imfashanyo imuha, kutayubaha no kuba ashobora guteza intambara ya gatatu y’isi.

Ibi byateye gushidikanya niba Amerika ishobora gukomeza gufasha Ukraine imaze imyaka itatu ihanganye n’Uburusiya mu ntambara bwayishoyeho.

Nyuma y’inama yagiranye n’abayobozi b’ibihugu by’Uburayi ku cyumweru, Perezida Zelensky yavuganye n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege i Londres agaragara nk’ufite akanyamuneza ashimira n’ibihugu by’Uburayi uko byamushyigikiye.

Gusa ntiyabuze kugaragaza ko yatunguwe n’ibyamubayeho mu nama aheruka kugirira muri Amerika agaragaza ko yifuza gukomeza kugirana na yo ibiganiro, ariko inama ikabera mu muhezo.

Forum

XS
SM
MD
LG