Ibisasu bya Isiraheli byahitanye abanyepalestina babiri i Rafah bikomeretsa abandi batatu i Khan Younis mu majyepfo ya Gaza. Byatumye kandi ubwoba bwiyongera mu banyapalestina batinya ko amasezerano y’amahoro yaburiramo burundu nyuma y’uko Isiraheri ishyizeho za bariyeri hose muri iyi ntara yashegeshwe n’intambara.
Icyiciro cya mbere cy’ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Isiraheli n’umutwe w’abarwanyi b’abanyepalestina Hamas cyatangiye mu kwezi kwa mbere, cyarangiye muri izi mpera z’icyumweru nta masezerano agezweho ku kigiye gukurikiraho.
Umutwe wa Hamas uvuga ko icyiciro cya kabiri cyumvikanyweho kigomba guhita gitangira, kiganisha ku ikurwa ry’ingabo za Isiraheli muri Gaza, intambara ikarangira. Ariko icyo Isiraheli yakoze ni ukwizeza kwongera igihe cy’agahenge kugeza mu kwezi kwa kane. Hamas isabwa gusubiza izindi ngwate kugirango abanyepalestina babone kurekurwa, hadahise haba ibiganiro ku bijyanye n’ejo hazaza h’intara ya Gaza.
Abayobozi babiri muri guverinema ya Isiraheli bavuze ko abahuza basabye Isiraheli indi minsi mike kugirango bakemure amakimbirane. Kuri iki cyumweru yafungiye amayira yose imfashanyo, harimo iy’ibiribwa na lisansi, byari bigenewe gufasha abanyagaza miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300 baba mu matongo, nyuma y’ubushyamirane bumaze amezi 15.
Imodoka amagana zari zitwaye imfashanyo, zishyigikiwe na Misiri, zangiwe kwinjira muri Gaza. Abatuye iyi ntara bavuze ko amaduka amaze igihe arimo ubusa kandi ko igiciro cy’umufuka w’ifu cyikubye incuro zirenga ebyiri mw’ijoro ryakeye. (Reuters)
Forum