Uburusiya bwatangaje ko bwigaruriye ibindi byaro bibiri mu burasirazuba bwa Ukraine mu gihe abategetsi ba Ukraine bavuga ko ibisasu by’ingabo z’Uburusiya byahitanye umuntu umwe bigakomeretsa 19.
Ministeri y’ingabo y’Uburusiya yatangaje ko yigaruriye ahitwa Sudne na Burlatske mu majyepfo y’intara y’uburasirazuba ya Donetsk. Aho hombi ni hafi y’umujyi wa Velyka Novossilka ingabo z’Uburusiya zigaruriye mu mpera z’ukwezi kwa mbere.
Abasirikare ba Ukraine barwanira mu kirere batangaje ko Uburusiya bwohereje indege z’intambara zo mu bwoko bwa drones zigera ku 154 mu ijoro ryakeye. Muri zo Ukraine ivuga ko yashoboye guhanura 103 izindi 51 zikayoba ntizigire byinshi zangiza cyangwa abo zihitana.
Mu ntara ya Odesa mu majyepfo ya Ukraine, abategetsi batangaje ko abantu 12 bakomeretse mu karere ka Kharkiv ho mu mjayaruguru ashyira uburasirazuba naho babiri bakomerekera mu ntara ya Kherson mu majyepfo.
Forum