Ikigo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika gishinzwe itangazamakuru mpuzamahanga, USAGM, kuwa Kane cyatangaje ko Kari Lake azaba umujyanama wihariye.
Kari Lake wakoze umwuga w’itangazamakuru imyaka 30 yatoranyijwe na Perezida Donald Trump mu kwezi kwa 12 nk’umuntu yifuza ko yazayobora Radiyo Ijwi ry’Amerika.
Gutangira imirimo ye byatindijwe n’uko uwo Perezida Trump yatoranyirije kuyobora ikigo USAGM, impirimbanyi muri politiki akaba n’umwanditsi, L. Brent Bozell III yari ategereje kwemezwa na Sena.
Iki kigo kandi gitegereje n’urwego rushya rw’ubuyobozi ruhuriweho n’abagize ishyaka ry'Abarepuburikani n'abademokrate.
Nk'umujyanama mukuru w'Ubutegetsi bwa Perezida Trump, Kari Lake azafasha USAGM gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba zikenewe kuri iki kigo n’imiyoboro yacyo.
Ibitangazamakuru bikorera muri USAGM birwanya amakuru y’impuha na poropagande kuva Ijwi ry’Amerika (VOA) yatangira gutangaza amakuru bwa mbere mu ntambara ya kabiri y’isi yose. Cyakora yanahuye n’abayinenga kubogama no kudakora inkuru zose.
Mu ijambo yagejeje ku nama y’abanyepolitiki bagendera ku matwara ya cyera, yabaye mu cyumweru gishize. Lake yavuze kuri bimwe mu byo ikigo USAGM cyagiye kinengwa, mu
Kari Lake yabwiye abari aho ko nk'umuyobozi wa VOA, azibanda kuri iki kigo cy’itangazamakuru mu gutanga “amakuru nyakuri kandi mu buryo bw'inyangamugayo”.
Forum