Uko wahagera

Ubwongereza: Minisitiri w' Iterambere Mpuzamahanga Anneliese Dodds Yeguye


Anneliese Dodds
Anneliese Dodds

Minisitiri ushinzwe iterambere mpuzamahanga w’Ubwongereza, Anneliese Dodds, yeguye ku mirimo ye mu buryo butunguranye bitewe n’icyemezo cya Minisitiri w’intebe, Keir Starmer cyo kugabanya imfashanyo y’amahanga mu ngengo y’imali, mu rwego rwo kwongera amafaranga yo gukoresha mu gisirikare.

Kwegura kwa Dodds bibaye nyuma y'umunsi umwe Starmer yakiwe na Perezida w’Amerika Donald Trump muri perezidansi y’Amerika hano i Washington, aho baganiriye ku masezerano y’ubuhahirane no ku ntambara yo muri Ukraine.

Iminsi mike mbere yaho, nk’ikimenyetso cyahawe Trump cy’uko Ubwongereza bwiteguye kwigomwa byinshi mu kuzamura umutekano w’Uburayi, Starmer yongereye amafaranga ashyirwa mu gisirikare avuga azayabona agabanyije ashyirwa mu iterambere ry’amahanga.

Iki cyemezo cyatangaje imiryango y’ubutabazi itanga imfashanyo, yaburiye ko kizanduza isura y’Ubwongereza mu mahanga, kandi ko kizagira ingaruka mbi ku bo igihugu cyafashaga.

Kuri uyu wa gatanu, guverinoma y’Ubwongereza yashyize Jenny Chapman, wari umudepite mu nteko ishinga amategeko, ku mwanya wa minisitiri w’iterambere mpuzamahanga, asimbuye Dodds.

Uyu mu ibaruwa isezera yandikiye Starmer, yavuze ko uburemere bw’ ibyagabanyijwe mu ngengo y’imari, butatuma bishoboka ko ingamba z’iterambere z’Ubwongereza zikomeza, nko mu bice byibasiwe n’intambara harimo intara ya Gaza, muri Sudani no muri Ukraine.

Forum

XS
SM
MD
LG