Kuri uyu wa Gatanu, urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu mirimo rurimo mu Rwanda rwanzuye ko umunyenganda w’umunyarwanda atsinzwe mu rubanza yaregagamo leta y’u Rwanda kutamwishyura amafaranga y’ibikoresho bya gisirikare yayigemuriye mu mwaka w’1993 n’1994. Urwo rukiko rwategetse bwana Faransisiko Saveri Mironko kwishyura indishyi z’ibyagenze kuri urwo rubanza.
Nta bwoko runaka bw’ibikoresho bya gisirikare bivugwa mu mazina yabyo mu cyemezo cy’urubanza ko umunyenganda w’umunyarwanda Bwana Faransisiko Mironko yaba yaraguriye leta y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1993-1994 mu isoko yari yahawe.
Ni isoko yahawe na leta yariho icyo gihe ryo kugura ibyo bikoresho nk’uko byumvikanye mu nyandiko ikubiyeho icarubanza rya none. Umunyenganda Mironko byumvikana ko yareze leta y’u Rwanda ayishinja kwica amasezerano yo kumwishyura amafaranga yari yaguze ibyo bikoresho.
Kugeza ubu uru rubanza rwaburanishwaga n’urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ni nyuma y’aho inkiko z’u Rwanda zanzuraga ko Mironko atsinzwe no kugera ku rwego rw’umuvunyi rukanzura ko nta burenganzira bwo gusubirishamo urubanza. Icyemezo cyasomewe mu cyumba cy’urukiko rukuru i Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu mu mirimo urukiko rurimo mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umunyamategeko Nicolas Ntarugera. Naho umunyenganda Mironko we yari ahagarariwe n’umunyamategeko w’umunyakenyakazi Clare Kituyi.
Ikibazo cya Mironko na Leta y’u Rwanda kimaze imyaka irenga 30. Kuva mu mwaka w’2018 ni bwo Mironko yaregeye uru rukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ashinja leta y’u Rwanda kwica amasezerano yo kumwishyura amafaranga yo kuva mu 1993-1994. Hari ku butegetsi bw’uwari Perezida Juvenal Habyarimana.
Nk’uko byasomewe mu rukiko umucamanza avuga ko Mironko asobanura ko yahawe isoko ryo kugurira Leta ibikoresho bitandukanye bya gisirikare , ariko ko kubera ko byihutirwaga kandi bisaba ibanga rikomeye mu bihe bidasanzwe, ngo iryo isoko ryumvikanyweho hagati ya Mironko na Leta mu cyiswe “mutual agreement ” mu rurimi rw’Icyongereza.
Avuga ko hari bimwe yishyuwe muri iryo soko ryarimo kompanyi ebyiri ze zo muri Luxemburg n’Ububiligi, ariko hasigara amafaranga arenga 7.100.000 z’amabiligi. Nk’uko biboneka mu mpapuro zigize kopi y’urubanza ni isoko ryari rifite agaciro ka miliyoni zisaga 410 mu mafaranga y’amabiligi.
Mu kujyana leta y’u Rwanda muri uru rukiko, Mironko yasabaga ko rwemeza ko Leta yishe amategeko y’igihugu n’amaserano mpuzamahanga rwashyizeho imikono.
Yavugaga ko u Rwanda rwamurenganyije asaba ko yarenganurwa agahabwa ubutabera buboneye. Uru rukiko rukavuga ko Mironko atagaragaje igihe yatangiriye gushyira mu bikorwa ibyari bikubiye mu masezerano.
Ni mu gihe abahagarariye Leta y’u Rwanda muri uru rubanza bakomezaga kugaragaza ko harimo ibyuho kuko Mironko yatsinzwe mu nkiko zo mu gihugu imbere agahitamo gukomeza gushora leta mu manza.
Abacamanza basimburanaga mu gusoma imyanzuro y’icyemezo cy’urukiko , bakunze kwisunga ibyemezo ku zindi manza zaciwe n’uru rukuko ubwarwo, n’izindi zaciwe mu zindi nkiko zifitanye isano n’ikiburanwa hagati y’umunyenganda Mironko na leta y’u Rwanda.
Rwanzuye ko Leta y’u Rwanda itanze guha Mironko ubutabera buboneye nk’uko abivuga mu kirego yarushyikirije. Rwanzuye ko Mironko atsinzwe kuko yatanze ikirego cye mu gihe kidateganyijwe n’amategeko.
Nta mubare wa nyawo uzwi uyu munyanganda agomba kwishyura ku ruhande rwamutsinze. Gusa urukiko rwamutegetse kwishyura ibyagenze ku rubanza byose haba ku rwego rwa mbere ndetse no ku rwa kabiri. Uku ni ko umucamanza Nestor Kayobera w’Umurundi yabisobanuye mu cyemezo cye.
Ku ruhande rwa leta y’u Rwanda rwashimishijwe n’ibikubiye mu cyemezo cy’uru rubanza.
Uyu asobanura ko kimwe mu byatsinze Mironko ari uko yabanje gusiragira mu zindi nkiko z’imbere mu gihugu aho guhita yitura uru rukiko rw’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nk’uko amategeko arugenga shyiraho abiteganya.
Yasobanuye ko mu kugena umubare w’indishyi zaciwe Mironko byasaba kubanza kubitangira ikindi kirego ku ruhande hakagaragazwa buri kimwe mu buryo bwimbitse.
Mu bihe bitandukanye Ijwi ry’Amerika ntiryabashije kubona uruhande rw’umunyenganda Mironko ngo rugire icyo rutangaza ku cyemezo cy’urukiko n’icyo ruteganya gukurikizaho.
Mu gihe byadukundira, bagize icyo batangaza twazakibagezaho mu biganiro byacu mu minsi iri imbere. Bwana Faransisiko Saveri Mironko w’imyaka 81 y’amavuko, ni umunyarwanda ukomoka mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi mu majyaruguru y’igihugu.
Yamamaye cyane ko ari we munyarwanda wa mbere wagejeje uruganda ku butaka bw’u Rwanda
Forum