Ibihugu biteraniye mu nama i Roma mu Butaliyani muri iki cyumweru byemeranyije ku mugambi wo kwinjiza miliyari 200 z’amadorali ku mwaka, mbere y’impera za 2030, mu rwego rwo guhagarika no gutangira guhindura ibisenya umwimerere w’isi n’ibiyigize.
Ibiganiro bizwi nka COP16 ku binyabuzima, byatangiye mu kwezi kwa 10 gushize mu gihugu cya Colombia. Gusa, icyo gihe ibihugu ntibyabashije kwumvikana ku bintu by’ingenzi, harimo kumenya uwatanga amafaranga, uwayakusanya, n’uwacunga imikoreshereze yayo.
Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, arimo kugabanya uruhare rw’igihugu cye gikize kw’isi, mu bijyanye n’imfashanyo y’amafaranga ashyirwa mu bikorwa by’iterambere. Bityo rero ayo masezerano yagezweho mw’ijoro ryakeye, yakiriwe neza nk’ikimenyetso gishimangira amasezerano mpuzamahanga.
Abashyikiranaga, barangajwe imbere n’ibihugu biri mu muryango BRICS, Brezile, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa hamwe n’Afurika y’epfo. Bumvikanye ku mugambi wo gushakisha byibuze miliyari 200
z’amadolari ku mwaka, yaturuka ahantu hatandukanye agakoreshwa mu kurengera ibitatse isi.
Perezida wa COP16 akaba na Minisitiri w’ibidukikije muri Colombia, Susana Muhamad, yatangaje ko ayo masezerano ari intsinzi y’ibidukikije ndetse n’ubufatanye bw’igihugu mu gihe, ukwitandukanya gushingiye kuri politiki na dipolomasi kugenda kwaguka.
Madamu Muhamad yavuze ko uru ari urumuri rw'icyizere cy’uko hakiri inyungu rusange ku bidukikije ndetse no kurengera ubuzima kandi ko ubushobozi bwo guhuriza hamwe ku kintu kinini kiruta inyungu z'igihugu buhari.
Intumwa zemeye gusuzuma niba hagomba gushyirwaho ikigega gishya cy’ibinyabuzima, nk'uko byasabwe n’ibihugu bimwe na bimwe bikiri mu nzira y'amajyambere, cyangwa niba ikigega gisanzweho nk’ikiyobowe n’ikigo cy’ibidukikije, Global Environment Facility, GEF, cyaba gihagije. Iki kigo cyatanze miliyari zisaga 23 z'amadolari mu mishinga ibihumbi ijyanye n’ibidukikije mu myaka 30 ishize.
(Reuters)
Forum