Uko wahagera

ONU Yagabanyije Gahunda Zayo muri Libani


Abakozi ba Unicef muri Libani
Abakozi ba Unicef muri Libani

Igabanuka ry’imfashanyo z’Amerika ryatumye ikigega cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bana, UNICEF kigabanya programu nyinshi zayo muri Libani, aho abana barenga kimwe cya kabiri cy’abafite munsi y’imyaka ibiri bahura n’ubukene bukabije bw’ibiribwa mu burasirazuba bw’igihugu.

Umuyobozi wungirije wa UNICEF muri Libani, Ettie Higgins, yabwiye abanyamakuru bari i Geneve mu Busuwisi akoresheje uburyo bwa videwo, ari i Beirut ati: "Twahatiwe guhagarika cyangwa kugabanya cyane gahunda zacu harimo n’iz’imirire."

Raporo ya UNICEF ku bushakashatsi bwakozwe ku ngaruka z’amezi 14 y’ubushyamirane bwatangiye mu kwezi kwa 10 umwaka wa 2023 hagati y’umutwe wa Hezbollah na Isiraheli, ivuga ko abana bo mu ntara zo mu burasirazuba bw’igihugu, Bekaa na Baalbek, bafite ibibazo byo kubona ibiribwa, bikubye incuro zirenga ebyiri, ugereranyije no mu myaka ibiri ishize.

Uyu muyobozi yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ishusho mbi ku miterere y’imirire y’abana, cyane cyane aho intara za Baalbeck na Bekaa, zakomeje guturwa cyane igihe zahoraga zibasiwe n’ibitero by’indege.

Raporo y’ubushakashatsi yasanze hafi 80% by'imiryango yari ikeneye ubufasha bwihutirwa kandi 31 ku ijana by'ingo, zidafite amazi meza yo kunywa, zari zugarijwe n'indwara.

UNICEF yumvikanisha impungenge z’ingaruka zo kugabanuka kw’imfashanyo z’Amerika no kw’igabanuka muri rusange ry’inkunga z’ubutabazi ku isi.

Perezida w’Amerika, Donald Trump mu kwezi kwa mbere yategetse guhagarika iminsi 90 inkunga zose z’amahanga kugira ngo hakorwe isuzuma ku mishinga yose harebwa niba ihuje na politiki ye ya "Amerika mbe na mbere".

Iri shami rya ONU muri Libani, rivuga ko abana barenga igice cya miliyoni n'imiryango yabo mu gihugu, muri uku kwezi bashobora gutakaza inkunga y'amafaranga bahabwaga n'imiryango ishamikiye kuri ONU.

Iri shami ry’umuryango w’abibumbyerigasanga iryo gabanuka ryambura abatishoboye kurusha abandi uburyo bwari bubabeshejeho, ku buryo bizatuma batabona iby’ibanze bakeneye mu buzima bwa buri munsi bitewe n’uko ku mafaranga UNICEF yo muri Libani yasabye, 26% gusa ariyo yabonetse.

(Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG