Ibisasu bibiri byahitanye abantu 11 barimo umugore umwe hamwe n’uwagabye icyo gitero. Abandi bantu 65 bakomeretse, 6 bakomeretse bikabije. Hari mu nama y’abayobozi b’inyeshyamba za M23 n’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu, wafashwe n’uwo mutwe mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo.
Amashusho n’amafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga imbaga y’abantu bari muri iyo nama y’i Bukavu bahunga, bahiye ubwoba, n’abantu buzuye amaraso baryamye hasi.
Abayobozi b’umutwe w’inyeshyamba wa M23 baganiraga n’abaturage ubwo ibisasu bibiri byaturikaga. Mu bayobozi b’inyeshyamba bari bahari harimo Corneille Nangaa, umuyobozi w’ihuriro rw’imitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi, Alliance Fleuve Congo (AFC), M23 irimo.
Ababyiboneye bavuga ko ibyo babaye akanya gato Nangaa amaze kuvuga ijambo.
Nangaa yavuze ko nta mu rwanyi wa M23 wahakomerekeye.
Mu kiganiro yagiranye kuri telefone n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, Nangaa yegetse icyo gitero kuri perezida wa Kongo Felix Tshisekedi, avuga ko ari we wategetse ko kiba. Nta bindi yakivuzeho cyangwa ngo yemeze iby’uko cyakozwe na Leta ya Kongo.
Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi yababajwe no kumenya amakuru y’ urupfu rw’abenegihugu benshi nyuma y’ibyo bisasu byaturikiye ku kibuga cy’ubwigenge cy’i Bukavu, mu ntara ya Kivu y’epfo.
Umukuru w’igihugu yagaragaje ko yifatanije n’ababuriye abababo muri icyo gitero, yoherereza iyo miryango ubutumwa bwo kwifatanya nabo mu kababaro.
Perezida Tshisekedi yamaganye byimazeyo icyo gikorwa yise cy’iterabwoba yavuze ko cyakozwe n’ingabo z’amahanga zitemewe k’ubutaka bwa Kongo.
Bukavu iri mu mijyi minini irimo na Goma, M23 yigaruriye mu gihe cy’ibyumweru bitatu bishize. (AP)
Forum