Inama ya ba ministri b’imari n’abakuru ba banki mu bihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi bananiwe kumvikana ku itangazo risoza inama.
Incamake y’iri tangazo yanditswe n’Afurika y’Epfo yakiriye iyi nama, yashimangiye kurwanya ikumirwa ry’ibicuruzwa bituruka mu bindi bihugu.
Iyi ncamake ivuga ko ibi bihugu bishyigikiye ubucuruzi burangwa no kubahiriza amategeko, butavangura, bwemerewe bose, kandi butagira igihugu na kimwe bukandamiza cyangwa bukumira.
Ministri w’imali w’Afurika y’Epfo, Enoch Godongwana, yavuze ko atanejejwe n’uko iyi nama yananiwe gusohora itangazo rihuriweho n’ibihugu byose bigize iri huriro uko ari 20.
Ibiganiro byayo byabereye mujyi wa Capetown, byaranzwe n’ibura ry’intumwa z’ibihugu by’ingenzi n’amakuru y’ihagarikwa ry’inkunga kuri Afurika y’Epfo.
Abaministri b’imari b’ibihugu by’Amerika, Ubushinwa, Ubuhinde n’Ubuyapani bari mu bataragaragaye muri iyi nama yabaye mu gihe hakomeje ukutumvikana ku byerekeye politiki n’ubucuruzi, intambara ibera muri Ukraine, n’uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Abaministri b’Imari muri G20 Bananiwe Kumvikana ku Itangazo Risoza Inama

Forum