Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko ashaka "kugira icyo yumvikanaho" na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump mu kemura ikibazo kijyanye na politiki y'ubutaka bw'igihugu cye n'ikirego cya jenoside kuri Isiraheli, mu rukiko rw'isi.
Mw’itegeko-teka yasinye muri uku kwezi, Perezida Trump yagabanyije inkunga y’amafaranga Amerika yahaga Afurika y'epfo avuga ko atemera uburyo icyo gihugu gikoresha mu mavugurura yacyo ku bijyanye n’ubutaka no ku kirego cy'ibyaha bya jenoside kiri mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera (CPI) Isiraheli iregwamo.
Perezida Ramaphosa yabwiye inama yateguwe na banki yo muri Amerika Goldman Sachs i Johannesburg ko ashaka "gucubya umukungugu" nyuma y’iryo tegeko teka, ariko ko intego y’igihe kirekire ari iyo kujya i Washington kugira ngo bakosore ibijyanye n’umubano.
Ramaphosa ati: "Ntabwo dushaka kujya kwisobanura. Turashaka kujya yo gukora amasezerano y'ingirakamaro n’Amerika ku bibazo bitandukanye." "Nicishije bugufi nizeye ntashidikanya, guteza imbere umubano mwiza na Perezida Trump."
Perezida Ramaphosa ntabwo yavuze ibishobora kuzaba bikubiye muri ayo masezerano. Gusa, yasobanuye ko ashobora kuganisha ku buhahirane, dipolomasi n’ibibazo bijyanye na politiki.
Afurika y'epfo ntirambirije ahanini ku nkunga y’Amerika, ariko ifite ubwoba ko ubuhahirane bwayo bushingiye ku masezerano azira amahoro, yemwejwe hagati y’Amerika n’Afurika azwi nka AGOA, ashobora kuzahura n’ibizazane kuri ubu Trump ari perezida w’Amerika.
Afurika y’epfo igerageza kutagira aho ibogamira mu makimbirane ya politiki, ntijya ihuza cyane inyungu zayo n’ibihugu by’ibihanganye bihanganye, Amerika, Ubushinwa n'Uburusiya. Cyakora Perezida Trump yavuze ko urubanza muri CPI, ari urugero rugaragaza ko Afurika y'Epfo ifata uruhande, irwanya Amerika n'inshuti zayo. (Reuters)
Forum