Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yakoranyije kuri uyu wa gatatu inama y'abaminisitiri ya mbere y'iyi manda ye. Mu byo yibanzeho harimo kugabanya cyane abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw'igihugu.
Gukoresha inama nyuma y’ukwezi bitewe n’uko Sena igenda yemerera buhoro buhoro Perezida Trump abo ayisaba gukorana nawe muri guverinoma ye. Mu muhango wo gufungura iyi nama ya mbere, Perezida Trump yari yatumiye abanyamakuru. Ariko inama nyakuri igiye kwiga gahunda yayo mu mizi, abanyamakuru basohotse.
Mw’ijambo ry’iriburiro, Perezida Trump yavuze muri make ibyo amaze kugeraho mu kwezi amaze ku butegetsi. Birimo kugabanya abakozi ba guverinoma n’imali ikoresha. Byose binyuze ku bajyanama be bari mu rwego rwitwa DOGE yashyizeho. DOGE mu Cyongereza bivuze “Department of Government Efficiency. ” Ni nko kuvuga urwego rwo kuvugurura imikorere ya Guverinoma kugirango ibe myiza kurushaho.
Trump yagize ati: "Umwe mu migambi ikomeye dufite ni DOGE. Tumaze kugabanya imali guverinoma ikoresha ho amadolari amamiliyari n’amamiliyari. Dushaka kugera ku madolari miliyari igihumbi (ni ukuvuga tiriliyoni). Dushobora kubigeraho. Intego ni ukugabanya ikinyuranyo cy’ayo guverinoma ikoresha n’ayo yinjiza.”
Umujyanama mukuru, ukuriye DOGE, ni umukire wa mbere kw’isi Elon Musk. Nawe yari muri iyi nama. Perezida Trump yamuhaye ijambo kugirango asobanurire abamiminisitiri ibyo arimo.
Yavuze ko “Inshingano ya DOGE ni ugufasha guverinoma gukemura ikibazo cy’ikinyuranyo kiremereye cyane cy’imali yinjiza n’iyo isohora. Nk’igihugu, ntidushobora kwirengera igihombo kingana n’amadolari tiriliyoni ebyiri. Dukomeje gutya, iguhugu cyagwa mu rwobo. Ni ngombwa rwose ko twisubiraho.”
Mu rwego rwo kugabanya igihombo, guverinoma irimo iragabanya n’abakozi bayo. Byibura 100.000 bamaze gusezera cyangwa kwirukanwa. Umugambi ni ukubagabanya cyane na none kurushaho. Ababikurikira hafi bavuga ko abakozi ba guverinoma bazava mu kazi bashobora kugera ku 200.000
Forum