Uko wahagera

Impanuka y'Indege muri Sudani Yahitanye Abarenga 45


Ikarata ya Sudani
Ikarata ya Sudani

Muri Sudani, indege ya gisirikare yagize impanuka ihitana abantu 46 mu nkengero z’umujyi wa Omdurman. Indege yahanukiye hafi y’ikibuga cy’ingabo z’igihugu cyo mu mujyi wa kabiri mu bunini, Omdurman, akanya gato cyane imaze kuhahaguruka.

Guverinoma ivuga ko abapfuye ari abasirikare n’abasivili. Barimo abagore, abana, n’abavandimwe batanu, na Major General Bahr Ahmed, uyobora igisirikare cyose gishinzwe umurwa mukuru w’igihugu Khartoum. Abandi bantu icumi bakomeretse. Yangije n’inyubako kuko yahanukiye ahantu hatuwe cyane mu nkengero z’umujyi.

Guverinoma isobanura kandi ko impanuka ishobora kuba yatewe n’uko indege ubwayo yari yifitiye ibibazo by’imikorere. Iyi mpanuka ni imwe mu zihitanye abantu benshi muri Sudani, nyuma y’iya gisiviki ya sosiyete Sudan Airways yabaye mu mwaka wa 2003 yishe abantu 116. (Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG