Uko wahagera

 
Amerika Ntiyitavye Inama y'Abaminisitiri b’Imali ba G20 muri Afrika y’Epfo

Amerika Ntiyitavye Inama y'Abaminisitiri b’Imali ba G20 muri Afrika y’Epfo


Scott Bessent, Umushikiranganji ajejwe ubutunzi muri Amerika
Scott Bessent, Umushikiranganji ajejwe ubutunzi muri Amerika

Ba minisitiri b’imali ba G20 bateraniye muri Afrika y’Epfo. Kimwe no mu nama ya bagenzi babo b’ububanyi n’amahanga mu cyumweru gishize, uwa Leta zunze ubunwe z’Amerika, Scott Bessent, nawe ntiyagiyeyo.

Iyi nama iramara iminsi ibiri. Uretse Abanyamerika, mu bandi banze kuyijyamo harimo n’Abashinwa, Abayapani, Abahinde, abanya Canada, n’ab’Umuryango w’ubumwe bw’Ubulayi. Bahagarariwe n’intumwa zo ku zindi nzego zo hasi. Minisitiri Bessent yasobanuye ko atagiye muri Afrika y’Epfo kubera “indi milimo myinshi arimo” i Washington.

Inama irimo n’abayobozi ba banki nkuru z’ibihugu bigize G20. Uw’iya Leta zunze ubumwe z’Amerika Jerome Powell n’iy’Umuryango w’Ubulayi, umutegarugoli Christine Lagarde, bo bari yo.

Ku babikurikiranira hafi, ibi byerekana ko ibihugu 20 bya mbere bikize kw’isi bitavuga rumwe ku bibazo bitandukanye, cyane cyane bibiri Perezida Cyril Ramaphosa, mw’izina ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ashyize imbere muri manda ye.

Ni ikibazo cy’ukuntu ibihugu bikize bikwiye gushora imali mu bikorwa byo kurwanya ihindagurika ry’ibihe, icy’ivugurura ry’imikorere y’ibigo by’imali rigushamo ibihugu bikennye kugeza ubu, n’icyo kurwanya ubukene muri rusange.

Kuri Perezida Ramaphosa, bari bakwiye kwikubita agashyi, nk’uko yabivuze mw’ijambo rye ryo gufungura inama. Yagize ati: "Ntabwo twihuta bihagije, ntitwihuta n’ingufu zikwiye, kugirango dukemure ibibazo byugarije isi. Tugomba gukorera hamwe kurushaho kugirango tuzamure imibereho y’abatuye isi, ariko cyane cyane abazadukomokaho mu myaka yose iri imbere.”

Ibihugu 20 bikize cyane kw’isi byihariye ubukungu ku rugero rwa 85%, na 75% by’ubucuruzi n’ubuhahirane rusange by’isi yose. Afrika y’Epfo izayobora G20 uyu mwaka wose w’2025. Yo n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika ni bo banyamuryango b’Afrika muri G20. (VOA, AFP, Reuters, AP)

Forum

XS
SM
MD
LG