Leta y’u Rwanda imaze gusubiza leta y’Ubwongereza yatangaje kuri uyu wa kabiri yiteguye gufatira icyo gihugu ibihano ruramutse rudakuye ingabo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo ngo ruyoboke inzira y’ibiganiro.
Mw’itangazo yasohoye, ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ivuga ko bibabaje ko Ubwongereza bwafashe izi ngamba ku buryo bugaragaza ko bufite uruhande bubogamiyeho muri iki kibazo.
U Rwanda ruvuga ko gutekereza ko rwashyira mu kaga umutekano warwo n’abarutuye ari ukudashyira mu gaciro. Ruravuga ko izi ngamba ntacyo zifashije Repubulika ya demukarasi ya Kongo kandi nta n’inkunga zitanga mu gukemura amakimbirane arangwa mu burasirazuba bwa Kongo ku buryo burambye binyuze mu nzira ya politike.
Ku ruhare u Rwanda rushinjwa, rwo rusobanura ko Repubulika ya demukarasi ya Kongo ari yo yagombye kuba irebwa na byinshi kurusha abandi bose bihuriye muri iki kibazo, nyamara hakaba nta na kimwe ibazwa ku kwibasira amoko amwe no guhohotera abaturage. Aha u Rwanda ruvuga ko mu bahohoterwa harimo iyicwa ry’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo. U Rwanda rukavuga ko impamvu itabibazwa zigaragarira buri wese, ariko rukongeraho kuba bimeze gutyo ari ugutiza Kongo umurindi wo gukomeza gukoresha uburyo bwa gisirikare muri iki kibazo bigatuma kidakemuka kandi abaturage bakaguma kuhababarira.
U Rwanda rwumvikanisha kandi ko ruzakomeza gushimangira ko impamvu z’umutekano warwo zihabwa agaciro. Rubona ko leta ya Kongo n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego mpuzamahanga batigeze babyitaho, rugasanga iyi ntambara y’urudaca n’ibibazo by’umutekano muke bisa n’aho hari abayifitemo inyungu mu buryo butaziguye cyangwa buziguye.
Ku ngingo y’uko ikibazo cyabonerwa umuti, u Rwanda ruvuga ko rwiyemeje gukorana n’ibindi bihugu harimo n’ibyo ku rwego rw’Afurika bigerageza kuba umuhuza muri iki kibazo. Aha, rugasaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira iyi nzira rubona ko ari yo rukumbi yizewe ho umuti urambye.
Forum