Uko wahagera

Ubushinjacyaha bwa CPI Buraburira Abateza Intambara muri Kongo


Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha – CPI, Karim Khan avugana n'abanyamakuru i Kinshasa
Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha – CPI, Karim Khan avugana n'abanyamakuru i Kinshasa

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha – CPI, Karim Khan araburira ko imitwe yitwaje intwaro iteza intambara mu burasirazuba bwa Kongo n’abayifasha batazihanganirwa.

Bwana Karim Khan ibyo yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo yageraga i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, asuye Repubulika ya Demukarasi ya Kongo mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’intambara mu burasirazuba bwacyo. Yatangaye ko uru rukiko rutewe impungenge cyane n’uko ibintu byifashe muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo muri iki gihe.

Ni mu gihe inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda ziheruka kwigarurira imijyi ibiri y’ingenzi Goma na Bukavu mu burasirazuba bwa Kongo, ibiziha ingufu zikomeye mu karere kuva wakongera kwegura intwaro mu mpera za 2021.

Nyamara Bwana Karim Khan, akavuga ko ku bijyanye n’izi ntambara, ubutumwa bugomba kumvikana neza.

“Ubutumwa bugomba kumvikana neza: umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose, igisirikare icyo ari cyo cyose, abafasha imitwe yitwaje intwaro abo ari bo bose, nta budahangarwa bafite. Bagomba kubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga ibikorwa by’ubutabazi. Kandi ibyo ndabivuga nta guca ku ruhande. Itegeko rigomba kuberaho gukurikizwa. Buri wese agomba kubahiriza amasezerano ya Roma: ntawe ugomba kugaba ibitero ku basivili, ngo akomeretse abantu cyangwa ngo abice.”

Inzobere za LONI zitangaza ko umutwe wa M23 ufashwa n’abasirikare b’u Rwanda bagera ku bihumbi bine. Kuva wongeye kubura intambara, imirwano iwushyamiranyije n’ingabo za leta ya Kongo yateje ikibazo gikomeye gikeneye ubutabazi bwihutirwa, mu karere kazahajwe n’intambara kuva mu myaka 30 ishize.

Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga agasanga mu bijyanye n’ubutabera, amategeko mpuzamahanga agomba gufata abanyekongo kimwe n’abatuye ibindi bihugu byo ku isi.

“Iki ni cyo gihe ngo turebe niba amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa-muntu ashobora kwihanganira kumva ubusabe abaturage ba Kongo bakomeje kwitsaho, ari bwo iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo bungana. Abanyekongo bafite agaciro kimwe n’abanya Ukraine,

kimwe n’abanya Isiraheli n’abanya palestina, kimwe n’abakobwa cyangwa abagore b’abanya Afuganisitani.

Mu ruzinduko rwe muri Kongo, biteganijwe ko Karim Khan ahura na Perezida Felix Tshisekedi, abaminisitiri, ndetse n’intumwa y’umunyamabanga mukuru wa LONI muri Kongo Madamu Bintu Keita. Azahura kandi n’abagizweho ingaruka n’intambara zo muri Kongo kimwe n’abagize imiryango ya sosiyete sivile.

Iperereza rya mbere uru rukiko mpuzamahanga rwatangiriyeho ubwo rwatangiraga imirimo yarwo muw’2002 ryarebaga Repubulika ya demukarasi ya Kongo. Kuva ubwo, CPI imaze gukatira abantu batatu bahamwe n’ibyaha by’intambara bakoreye muri iki gihugu.

Ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko kandi muw’2023 byatangije amaperereza ku byaha bivugwa ko byakorewe muri Kivu ya Ruguru kuva mu kwa Mbere kwa 2022. Ibiro rya Bwana Khan bivuga ko uruzinduko rwe muri Kongo ruri mu murongo w’aya maperereza akomeje.

Umushinjacyaha Mukuru wa CPI Yasuye Repubulika ya Demukarasi ya Kongo
please wait

No media source currently available

0:00 0:02:43 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG