Uko wahagera

Ubwongereza Bushobora Gufatira u Rwanda Ibihano


Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, David Lammy.
Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, David Lammy.

Ubwongereza bwasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo vuba na bwangu, bitaba ibyo, bugafatira icyo gihugu ibihano.

Ibyo bikubiye mu itangazo Ubwongereza bwasohoye kuri uyu wa kabiri rigaragaza aho iki gihugu gihagaze ku kibazo cy’intambara ibera muri burasirazuba bwa Kongo.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza kuri uyu wa kabiri risaba ko imirwano ihagarara, imfashanyo ikagezwa ku bayikeneye, amategeko mpuzamahanga agenga ubutabazi akubahirizwa, gahunda nyafurika yo kugarura amahoro igatera intambwe igaragara kandi ingabo zose z’u Rwanda zikava ku butaka bwa Kongo.

Mu gihe bitaragaragara ko hari intambwe yatewe kuri izo ngingo, Ubwongereza bwafashe ibyemezo birimo guhagarika kujya mu nama zo ku rwego rwo hejuru zateguwe na Leta y’u Rwanda, kugabanya kwamamaza no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi hagati y u Bwongereza n’u Rwanda, kuba hahagaritse inkunga yahabwaga Leta y’u Rwanda binyuze mu butwererane uretse inkunga yatangwaga igenewe abakene nyakujya.

Ibindi byemezo Ubwongereza bwatangaje birimo kungurana inama n’abandi bafatanya bikorwa b’u Rwanda ku bihano bindi byafatwa. Bwavuze kandi ko bugiye guhagarika gahunda zo gufasha mu mahugurwa mu bya gisirikare Ubwongereza bwakoranaga n’u Rwanda no gusubiramo impushya zo kwohereza ibikoresho bya gisirikare ku ngabo z’u Rwanda.

Leta y’Ubwongereza ikomeza igira iti: “u Rwanda rushobora kuba rufite impungene z’umutekano ariko ntibishora kwihanganirwa ko hakoreshwa imbaraga za gisirikare. Igisubizo cya politiki ni cyo cyonyine gikwiye kuri iyi ntambara. Turasaba Repubulika ya demokarasi ya Kongo kuvugana n’umutwe wa M23 mu rwego rw’ibiganiro rusange bitagira uwo biheza”.

Mu mpeza z’icyumweru gishize, Ministiri w’Ubwongereza w’ububanyi n’amahanga, David Lammy, yabonanye na ba Prezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo na Paul Kagame w’u Rwanda. Mu biganiro bagiranye, Ministiri Lammy yagaragaje ko ibitero biheruka gukorwa n’umutwe wa M23 n’ingabo z’u Rwanda (RDF), birimo ifatwa ry’umujyi wa Goma na Bukavu ari ukuvogera ubusugire bwa Rebupulika ya demokasri ya Kongo kandi ko binyuranije n’amahame agenga Umuryango w’Abibymbye (ONU).

Minsitrri Lammy yasabye kandi abakuru b’ibihugu byombi gushyigikira ku buryo bugaragara gahunda y’amahoro iyobowe n’Afurika yo gushaka igisubizo kirambye. Yababwiye ko umuryango mpuzamahanga uzafata ibyemezo bihamye kubera intambara ikomeje kwiyongera.

Itangazo rya Ministeri y’ububaybyi n’amahanga y’Ubwongereza rivuga ko mu byumweru bike bishize, Ubwongereza bwunguranye inama n’abandi bafatanyabikorwa, barimo ibihugu birindwi bikize cyane ku isi G7, kandi bugasaba ihagarikwa ry’intambara mu burasiurzaba bwa Kongo mu nama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi no mu Nama ya Komisiyo ya ONU ishinzwe uburenganizra bwa muntu.

Mu rugendo rwe mu karere k’ibiyaga bigari, Minisitri w’ububanyi w’Ubwongereza, David Lammy, yatangaje inkunga y’inyongera ingana na miliyoni 14 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’Ubwongereza—Inkunga igenewe abazahajwe n’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Kuva mu mwaka wa 2017 kugea mu wa 2021, ubwongereza bwahaga u Rwanda, buri mwaka, intwererano ingana na miliyoni 60 yo z’amadolari y’Amerika.

Ibi byemezo Ubwongereza bufatiye u Rwanda bitangajwe nyuma y’umunsi umwe Umuryango w’ubumwe bw’uburayi unaniwe kwumvikana ku bihano ibihugu biwugize byifuzaga ko byafatirwa u Rwanda. Igihugu cya Luxembourg cyabyitambitsemo. Bituma ibihano byari gufatirwa ikigo kimwe cy’u Rwanda n’abandi bayobozi icyenda bidafatwa.

Forum

XS
SM
MD
LG