Kenya yohereje abarinda umutekano benshi ku mipaka yayo na Etiyopiya nyuma y’igitero cyagabwe n’abitwaje intwaro, mu cyo abayobozi basobanura nk’ubushyamirane bwambukiranya imipaka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko guverinoma irimo gufatanya n’abayobozi ba Etiyopiya gushakisha abaturage babuze.
Abayobozi bavuga ko abarobyi bo muri Etiyopiya basakiranye na bagenzi babo bo muri Kenya mu ruzi rwa Omo kuwa gatandatu kandi ko amato15 yaburiwe irengero.
Abo mu bwoko bwa Turkana bo muri Kenya n’abo mu bwoko bwa Dassanech bo muri Etiyopiya bahuriye ku bikorwa by'ubukungu birimo iby’ubworozi n'iby’uburobyi. (AP)
Forum