Uko wahagera

Imyaka Itatu Iruzuye Uburusiya Butanguye Kugaba Ibitero muri Ukraine


Prezida wa Ukraine kumwe n'uw'Uburusiya
Prezida wa Ukraine kumwe n'uw'Uburusiya

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, kuri uyu wa mbere yavuze ko ibihugu bigomba gukora ku buryo intambara y’Uburusiya na Ukraine irangira.

Guterres yahamagariye amahoro nyayo kandi arambye ku isabukuru y’imyaka itatu ishize Uburusiya buvogereye Ukraine.

Ibitangazamakuru bivuga ko inama yo ku rwego rwo hejuru y’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu, i Geneve mu Busuwisi yavuze ko iherezo ry’amakimbirane rigomba kuba riri mu murongo w’amasezerano ya ONU n’imyanzuro y’inama rusange yayo

Umunyamabanga mukuru wa ONU, yibukije ko ibikorwa by’Uburusiya mu kwezi kwa kabiri umwaka wa 2022 byanyuranyije n’amahame remezo y’umuryango mpuzamahanga. Guterres yavuze ayo magambo mbere y’inama kuri Ukraine uyu wa mbere, i New York, muri Amerika.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irahamagarira abanyamuryango ba ONU gushyigikira umwanzuro wayo ivuga ko wibanze ku guhagarika intambara. Uyu mwanzuro utandukanye ariko n’uwatanzwe na Ukraine n’ibihugu byo mu Burayi bw’iburasirazuba.

Icyo cyifuzo gisubiramo ibyo umuryango w'abibumbye usaba ko Uburusiya bukura ingabo zabwo muri Ukraine, kandi bugahagarika imirwano. Muri iryo jambo rye kandi, Guterres yamaganye impfu zikabije zidakwiye kwihanganirwa n’isenyuka ry’intara ya Gaza kimwe n’ibikorwa by’agahoma munwa by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG