Kuri iki cyumweru, abapolisi n’abasirikare ba reta ya Kongo barenga ibihumbi bitatu biyunze n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw'ico gihugu. Abenshi muri bo, ni abari baturutse mu mujyi wa Bukavu bishikirije M23 igihe yafata ico gisagara mu ndwi iheze.
M23 yaciye ibarungika mu kigo ca Gisirikare kiri i Rumangabo mu burasirazuba bwa Kongo, aho bagiye gukurikirana imyitozo ya gisirikare. Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko biteguriye gufatanya na M23.
Abapolisi benshi muri aba, ni abafashwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’epfo. Aba bageze mu mujyi wa Goma ku cyumweru mu gitondo dore ko ubwato bwabatwaye bwageze ku cyambu cya Goma ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice
Bageze ku cyambu cya Goma bose bambaye imyenda y’igipolisi gusa nta ntwaro bari bafite ahubwo buri wese yari ahetse igikapu ubona ko kirimo imyenda. Bari biganjemo abagabo ubona bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 28 na mirongo itandatu.
Iruhande rwabo, harimo n’abasirikare ba FARDC bagera ku ijana. Bose hamwe bakaba bakabakaba ibihumbi bitatu ushyizeho n’abandi bari basanzwe bari mu mujyi wa Goma bategereje kujya mu myitozo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo kibarizwa muri teritware ya Rutshuru mu birometero mirongo itanu n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo.
Koloneli Kasilido Jacques yahora ari mu ngabo nkuru za Kongo, yabwiye itangazamakuru ko abasirikare be bishyize mu maboko ya M23 nta gahato cyane ko babonaga M23 imaze gufata umujyi wa Bukavu.
Nyuma yo ku cyambu gikuru cya Goma, aba bose berekejwe kuri sitade de l’unite ihereye muri komine ya Karisimbi, hafi na Rond point Istugo aho bahasasanze abandi basirikare n’abapolisi benshi bafatiwe mu mujyi wa Goma ubwo nawo wigarurirwaga na M23.
Bwana Oscar Balinda, umuvugizi wa M23 avuga ko kugeza ubu, umubare w’abapolisi n’abasirikare biyunga na AFC/M23 ukomeza kugenda wiyongera cyane ko aba ari icyiciro cya kabiri cy’abajyanwa mu myitozo.
Uyu yongeraho ko nyuma y’imyitozo I Rumangabo, atemeje neza igihe izarangiza aba bose bazakomeza akazi kabo nk’ibisanzwe cyane ko bose bakora akazi ko kurinda abantu n’ibintu.
Kuva aho umutwe wa M23 wigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu muri Kivu zombi, icyizere cyo kubaho kw’ibiganiro hagati y’ihuriro rya Alliance fleuve Congo na M23 kigenda kigabanuka ku ruhande rw’abaturage baturiye uburasirazuba bw’igihugu.
Gusa ubwo yari mu nama n’abaministre ku wa gatanu I Kinshasa, perezida wa Kongo Felix Tshisekedi yongeye kumvikanisha ko leta ayoboye idashobora kugirana ibiganiro n’abagize M23, ahubwo ko we ashaka kuganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul kagame, ashinja kuba ari we utera inkunga umutwe wa M23, ibintu leta y’u Rwanda yakomeje gutera utwatsi ahubwo nayo igashinja Kongo kuba ifatanya n’umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.
Forum