Uko wahagera

RDC: Abarwanyi ba 'Twirwaneho' Bemeje ko Bagiye Gufatanya na M23


Generale de brigade Charles Sematama uyoboye umutwe wa 'Twirwaneho' yatamngaje ko agiye gufatanya na M23 guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi
Generale de brigade Charles Sematama uyoboye umutwe wa 'Twirwaneho' yatamngaje ko agiye gufatanya na M23 guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Umutwe w’Abarwanyi ba "Twirwaneho" ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Kongo umaze gutangaza ko wifatanyije n’inyeshyamba za M23 n’ihuriro AFC mu kurwanya ubutegetsi bwa Kongo.

Umuyobozi wawo mushya Generale de Brigade Charles Sematama yabitangarije ijwi ry’Amerika nyuma y’iminsi mike uwo asimbuye ku buyobozi, Colonel Michel Rukunda aguye ku rugamba.

Ni ubwa mbere uyu mutwe utangaje ku mugaragaro ko ugiye kugaba ibitero ku gisirikare cya leta ya Kongo ugamije kuyihirika. Mu minsi yashize wakunze kuvuga ko utarwanya leta ahubwo ko urinda abaturage b'Abanyamulenge ibitero by'indi mitwe y'abarwanyi leta yananiwe gukumira.

Generale de Brigade Charles Sematama yabwiye ijwi ry'Amerika ko nyuma y'urupfu rw'uwari uyoboye uwo mutwe, Colonel Michel Rukunda, batakomeza kurebera, bityo bakaba bafashe umwanzuro wo kwifatanya n'abarwanya ubutegetsi bwa perezida Tshisekedi 'kugirango barengere abaturage'.

Umva ikiganiro yagiranye n'ijwi ry'Amerika hano hepfo yatangiye avuga ku rupfu rw'uwo asimbuye.

Abarwanyi ba 'Twirwaneho' Bashyizeho Umuyobozi Mushya
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:33 0:00

Forum

XS
SM
MD
LG