Uko wahagera

Umutekano: Amerika Iraburira Abenegihugu Bayo mu Rwanda n'Uburundi


Ikirango cya ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika
Ikirango cya ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika iraburira Abanyamerika bari mu Rwanda no mu Burundi kwirinda gukorera ingendo mu karere gahana imbibe na Repubulika ya demukarasi ya Kongo mu ahakomeje kubera intambara.

Mu itangazo ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yabujije abaturage bayo bari mu Burundi kujya ahahoze isoko rikuru kuri Chaussee Prince Louis Rwagasore i Bujumbura mu rwego rwo kwirinda ibyaha by’urugomo bishobora kuhaba. Ahandi Abanyamerika bari mu Burundi babujijwe kujya ni mu Cibitoke, Bubanza, na parike ya Kibira.

Amerika iravuga ko imvururu zishingiye kuri politike zigishoboka muri iki gihugu ikemeza ko hakiri bariyeri za polisi n’iz'abasirikare zishobora kudindiza ingendo. Abapolisi bashobora gusaka mu ngo bashakisha intwaro kandi imipaka ishobora gufunga igihe icyo ari cyo cyose nta nteguza.

Iryo tangazo riraburira ko ibyaha by’urugomo nko gukubita, kwiba, gutera mu ngo, guturitsa za grenade, n’ubujura bukoreshejwe intwaro bishoboka muri icyo gihugu. Amerika ivuga ko ababikora bashobora kwibasira abanyamahanga cyangwa abaturage bakekwa kuba bibitseho amafaranga.

Amerika irasaba abaturage bayo kwirinda gukora ingendo hagati ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo na saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kandi ikabagira inama ko birinda kwerekeza muri utwo duce tubujijwe kubera ko itabasha kubacungira umutekano.

Ku mu goroba w’ejo Ambasade y’Amerika mu Rwanda na yo yasohoye itangazo rigaragara ku rubuga rwayo rwa interineti ribuza Abanyamerika batuye muri icyo gihugu gukorera ingendo mu turere duhana imbibe n’Uburundi na Repubulika ya demukarasi ya Kongo batabiherewe uruhushya rudasanzwe.

Parike y’ibirunga, Gishwati ishyamba cyimeza rya mukura, rya Nyungwe ndetse n’ikiyaga cya kivu biri muri utwo turere. Uretse kwirinda kujya muri utu turere, baguma baryamiye amajanja bakirinda kujya ahateraniye abantu benshi. Iryo tangazo ribasaba ko basuzuma ingamba bwite z’umutekano wabo kandi bagashyira hafi impapuro zinzira.

Forum

XS
SM
MD
LG