Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, avuga ko Hamas izabiryozwa.
Ejo ku wa kane, Hamas yashubije Isiraheli imirambo y’ingwate enye mu bo yashimuse mu gitero cyayo cyo mu kwa cumi 2023. Yavuze ko harimo iy’umutegarugoli witwa Shiri Bibas n’abana be babiri.
Nyuma yaho, abaganga ba Isiraheli bapimye iyi mirambo, batangaza ko uwa Shiri Bibas utarimo, ahubwo ko ari uw’undi mugore ushobora kuba ari Umunyapalesitinakazi.
Hamas, imaze kubyumva, yatangaje ko ishobora kuba yaribeshye, ivuga ko igiye kubikoraho anketi. Naho Netanyahu yatangaje ko ari ubugome burengeje kamere, ko Isiraheli izihimura mu buryo Hamas “izabyishyura n’igiciro kibikwiriye.”
Kuri guverinoma ye, iri kosa ni uburyo bukabije bwo kwica amasezerano y’agahenge ko guhagarika imirwano no kurekura ingwate cyangwa gutanga imirambo yazo.
Shiri Bibas yari afite n’ubwenegihugu bwa Arijantine. Nayo yamaganye Hamas yivuye iyuma. Mw’itangazo yashyize ahabona ivuga ko “iki ari kimwe mu bikorwa bya kinyamaswa.” Perezida Javier Milei yatangaje icyunamo cy’iminsi ibiri mu gihugu cyose. (VOA, AFP, Reuters, AP
Forum