Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, yikomye cyane mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, amwita umutegetsi w'igitugu udakoresha amatora.
Ibi byaturutse ku magambo ya Perezida Zelenskyy, wavuze kuri televiziyo ya leta ye ko Trump “yibera mw’isi y’ibinyoma no kuyobya ukuri by’Uburusiya. Nabyo byaturutse ku ntimba ye nayo yatangaje, y’uko Ukraine itatumiwe mu biganiro bya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Uburusiya muri Ukraine ku wa kabiri. Afite impungenge ko barangiza intambara mu buryo bugushamo Ukraine.
Nko kumusubiza, Perezida Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga, ati: “Nkunda Ukraine. Ariko Zelenskyy yakoze akazi kabi cyane k’ishyano. Yatumye igihugu cye gishwanyuka, n’Amerika ipfusha ubusa amadolari miliyari 350 mu ntambara yo muri Ukraine.” Asoza avuga ko Zelenskyy ari umunyagitugu wanze gukoresha amatora.”
Volodymyr Zelenskyy yatorewe manda y’imyaka itanu mu 2019. Andi matora y’umukuru w’igihugu cya Ukraine yakagombye kuba yarabaye mu kwezi kwa kane k’umwaka ushize w’2024, ariko guverinoma ya Perezida Zelenskyy yayasubitse mu gihe kitagenwe kubera intambara Uburusiya bwayigabyeho mu 2022. (VOA)
Forum