Iki cyemezo cyavuye mu myanzuro y’icyo bise “inama y’umushyikirano” bashyizeho, yari imaze icyumeru ihuje abasivili n’abasirikare bose hamwe barenga 700 mu murwa mukuru, Niamey.
Amashyaka ntiyarimo kuko yasheshwe nyuma ya kudeta yahiritse perezida Mohamed Bazoum kw’itariki ya 26 y’ukwa karindwi 2023.
Mw’ijambo yavuze ayisoza, umukuru w’abasirikare bari ku butegetsi, Jenerali Abdourahamane Tiani, yavuze ko ari intangiriro nshyashya.
Inzibacyuho y’imyaka itanu igomba gutangira uyu munsi. Iriyongera ku yo abasirikare bamaze ku butegetsi nyuma ya kudeta yabo. Inama ivuga kandi ko ishobora guhinduka bitewe n’impamvu z’umutekano.
Inama y’umushyikirano yahamije kandi ko Jenerali Tani ari we perezida wa Repubulika. Yamuzamuye no mu mapeti, imusimbukisha abiri, imuha iriruta ayandi yose mu gisirikare. Yamukuye ku rya General de Brigade imugira Jenerali w'Ingabo.
Yatangaje ko abakoze iyi kudeta bagomba guhabwa imbabazi zibakingira kuba bakurikiranwa mu mategeko, kandi ko bafite uburenganzira bwo kuziyamamariza amatora azakurikira inzibacyuho. (AFP, Reuters)
Forum