Abadipolomate bo ku rwego rwo hejuru ba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ab’Uburusiya bahuriye amasaha menshi kuri uyu wa kabiri muri Arabiya Sawudite, basuzumira hamwe ibijyanye n’umubano hagati y’ibihugu byabo n’uburyo intambara y’Uburusiya muri Ukraine, ishobora kurangira.
Impande zombi zahinduye ibyifuzo mbere y'igihe, zisobanura ko ibi biganiro ari intambwe y’ikubitiro ishobora gushyiraho uburyo ibiganiro imbona nkubone hagati ya Perezida w’Amerika, Donald Trump na mugenzi we w'Uburusiya, Vladimir Putin byakorwamo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, yari ayoboye intumwa z’Amerika, zirimo umujyanama mu by’umutekano w’igihugu, Mike Waltz n’intumwa mu burasirazuba bwo hagati, Steve Witkoff.
Ku ruhande rw'Uburusiya, intumwa zabwo zarimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Sergey Lavrov n’umufasha mukuru wa Perezida Putin, Yuri Ushakov.
Abayobozi ba Ukraine bavuze ko batatumiwe muri iyo nama. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yitezweho kwakira intumwa y’Amerika muri Ukraine, Keith Kellogg, mu biganiro kuri uyu wa gatatu.
Kugirana ibiganiro kw’Amerika n'Uburusiya byateje impungenge mu bayobozi b’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, mu minsi yashize bagaragaje ko ari ngombwa ko Ukraine igira uruhare mu biganiro bijyanye n'ejo hazaza hayo, ndetse n'ibihugu by'i Burayi bikagira uruhare mu byo babona ko ari ingenzi ku mutekano wabo.
Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko yavuganye na Perezida Trump na Perezida Zelenskyy, nyuma y’ibiganiro byabereye i Paris, kandi ko ari ngombwa ko Abanyaburayi, Abanyamerika ndetse n’Abanya-Ukraine bakorera hamwe.
Zelenskyy yagaragaje ko hakenewe ibimenyetso “bihamye kandi byizewe” byerekana ko hazaboneka umutekano. Avuga ko bitabaye ibyo, Uburusiya buzatangira indi ntambara kuri Ukraine cyangwa ku bindi bihugu by’u Burayi. (VOA News)
Forum