Uko wahagera

Amerika Irizihiza Umunsi Mukuru w'Abaperezida Bayo


Kuri uyu wa mbere, Leta zunze ubumwe z'Amerika irizihiza umunsi mukuru w'abaperezida bayo. Ni umunsi w'ikiruhuko ku rwego rw'igihugu.

Uyu munsi mukuru uba ku wa mbere wa gatatu w’ukwa kabiri, ukwezi kw’amavuko y’abaperezida babiri Abanyamerika bemera ko ari bo bihangange kurusha abanda bose babategetse.

Uwa mbere George Washington. Yavutse kw’itariki ya 22 y’ukwa kabiri 1732. Ni we wari umugaba mukuru w’Abanyamerika mu ntambara y’ubwigenge. Yaje kuba perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, kuva 1789 kugera mu 1797. Bamwita umwe mu Babyeyi b’igihugu.

Uwa kabiri ni Abraham Lincoln. Yavutse kw’itariki ya 12 y’ukwa kabiri 1809. Yayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva mu 1861 kugera mu 1865, ubwo igihugu cyari mu ntambara y’isubiranamo ry’abaturage bacyo. Yarayitsinze, atuma gitacikamo kabiri.

Inteko ishinga amategeko yo ku rwego rw’igihugu, Congress, yashyizeho umunsi mukuru wa ba perezida Washington mu 1968, iwita Umunsi mukuru w’ivuka rya Washington. Ariko muri rusange wahariwe abayoboye n’abayobora Leta zunze ubumwe z’Amerika bose. (VOA)

Forum

XS
SM
MD
LG