Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Marco Rubio, ari i Riyadh, umurwa mukuru w'Arabiya Sawudite mu biganiro n'Uburusiya ku ntambara yo muri Ukraine. Naho Perezida Emmanuel Macron w'Ubufaransa yakoranyije i Paris bamwe mu bayobozi b'ibihugu by'Ubulayi nabo kuri iyi ntambara.
Intumwa Ministri Rubio ayoboye zirimo Mike Waltz, umujyanama mukuru wa Perezida Donald Trump mu by’umutekano, na Steve Witkoff, intumwa yihariye y’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Naho intumwa z’Uburusiya mu mishyikirano y’ i Riyadh ziyobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabwo, Sergei Lavrov, na Yuri Ushakov, umujyanama mukuru wa Perezida Vladimir Putin mu bya dipolomasi n’ububanyi n’amahanga.
Nta ruhande ruratangaza igihe ibiganiro bizamara. Biratangira kuri uyu wa kabiri. Ariko ntibigomba kuba ibya mbere n’ibya nyuma nk’uko minisitiri Rubio yabitangarije televiziyo CBS yo muri Amerika agira ati:
“Inzira iganisha ku mahoro si inama imwe gusa. Tuzareba mu minsi no mu byumweru biri imbere niba Vladimir Putin ashishikajwe koko n’imishyikirano yo kurangiza intambara yo muri Ukraine ku buryo burambye kandi butarimo uburyarya.”
Hagati aho, perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ni umwe mu bayobozi b’Ubulayi bafite impungenge ko Amerika n’Uburusiya bashobora kubasiga ku ruhande ku kibazo cya Ukraine. Bityo yakoranyije, mu ngoro ya Elysee akoreramo kandi atuyemo i Paris, inama y’igitaraganya na bamwe muri bagenzi be barimo ba minisitiri b’intebe b’Ubwongereza, Ubudage, Ubutaliyani, Esipanye, Ubuholandi, Danemarki, na Polonye.
Umunyamabanga mukuru wa OTAN, perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu by’Ubulayi na perezida w’inama nshingwabikorwa y’Umuryango w’Ubulayi nabo bayirimo.
Ubufaransa buvuga ko iyi nama igomba kwerekana ko Abayabulayi bashyize hamwe, kuko ari ikibazo cy’umutekano w’umugabane wabo muri rusange. (VOA, AP, Reuters)
Forum