Uko wahagera

Amerika n'Ubuhindi Vyasinye Amasezerano Arimwo ivy'Indege z'Intambara


Umushikiranganji wa mbere w'Ubuhindi kumwe na prezida wa Amerika
Umushikiranganji wa mbere w'Ubuhindi kumwe na prezida wa Amerika

Ejo kuwa kane, Perezida w’Amerika Donald Trump yakiriye mu biro bye, Ministiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi. Aba bategetsi bombi basinye amasezerano y’ibijyanye n’ingufu n’ubwirinzi, harimo n’inzira yo kugirango Ubuhinde bubone indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35.

Perezida Trump yavuze ko aya masezerano hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubuhinde afatwa nk’intambwe y’amateka yo muri iki kinyejana cya 21, izatuma buri ruhande rw’ubufatanye bw’ibihugu byombi birushaho gukomera.

Aya masezerano afite aho ahuriye na gahunda ya Perezida Trump ijyanye no gusubiramo imisoro y’ibihugu byose bifite ubucuruzi bikorana n’Amerika.
Uretse guha Ubuhinde indege z'intambara zo mu bwoko bwa F-35, Perezida Trump yavuze kandi ko guhera muri uyu mwaka, Amerika igiye kongerera Ubuhinde miliyari nyinshi z’amadorari mu byo Amerika igurisha mu rwego rwa gisirikare.

Ku ruhande rwa Ministiri w’intebe w’Ubuhinde Narendra Modi, yabanje gusa nk’utera urwenya avuga ko yiganye imvugo yabaye nk’ikirango cya Perezida Trump yakunze gukoresha mu bihe byo kwiyamamaza agira ati: “Make America Great Again,” aho Modi nawe yavuze ko yafashe iyi mvugo akayihinduramo “Make India Great Again,” ni nko kuvuga ngo “Twongere Tugire Ubuhinde Indashyikirwa.”

Minisitiri w’intebe Modi yashimangiye ubufatanye mu bijyanye n’ingufu cyane cyane ku nganda ntoya z’ingufu za nikileyeri, no ku masezerano ajyanye n’iby’ingabo. Modi yagize ati: iyo Amerika n’Ubuhinde bikoranye ni bwo habaho ubufatanye bukomeye n’iterambere.

Umubano w’aba bagabo bombi uzwiho kuba ari mwiza mu buryo busanzwe, wabaye nk’uhungabanyijwe n’itegeko rya Trump ryo gutangiza isuzuma ry’imisoro y’ibicuruzwa yakomojeho ubwo yari kumwe na Modi, avuga ko ari ugushaka kugabanya igihombo cy’ubucuruzi bw’igihe kirekire n’Ubuhinde.

Abanyamakuru babajije abategetsi b’Ubuhinde icyo babona nk’impungenge baba batewe n’ibicuruzwa biva cyangwa byinjira mu Buhinde. Umwe asubiza ko ikiva mu nama yari irimo kuba ari indi ntambwe igana ku masezerano akomeye ndetse ashimangira ko gahunda y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ihamye kandi ikomeje kwiyongera, ndetse hari ikizere cy’uko amasezerano nk’ayo azashyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2025.

Abasesenguzi barimo uwitwa Daniel Markey ukora mu kigo cy’ubushakashatsi ku by’amahoro cya hano i Washington kitwa “US Institute of Peace” bavuga ko Ubushinwa bufite uruhare runini mu biganiro byahuje abategetsi b’Amerika n’Ubuhinde. Undi musesenguzi akaba n’umuyobozi wo muri iki kigo cy’ubushakashatsi ariko gikorera muri Aziya y’amajyepfo Tamanna Salikuddin, yavuze ko ukuzamuka cyane kw’ibihugu bine, Amerika, Ubuhinde, Ubuyapani na Ositarariya bishobora kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo mu karere gaherereye ku nyanja ya Pasifika.

Uyu yemeza ko ubu bufatanye ari ikintu ubuyobozi bwa Perezida Trump buhanze amaso cyane. Undi musesenguzi mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ikoranabuhanga Rick Rossow yavuze ko mu gihe Perezida Trump yatangizaga igifatwa nk’intambara y’ubucuruzi ku isi, ku ruhande rw’Ubuhinde bwo bufite inyungu kurusha ibindi bihugu byinshi, kandi hakenewe kureba ko umubano hagati yabwo n’Amerika ukomeza kuba mwiza.

Narendra Modi, ubwo yari hano i Washington, DC yanabonanye n’umuherwe Elon Musk ubu ukorana na Perezida Trump mu kuzana impinduka muri guverinoma y’Amerika.

Forum

XS
SM
MD
LG