Uko wahagera

HCR Ivuga ko Ibintu Bibandanya Kuba Nabi mu Buseruko bwa Kongo


Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR, ryumvikanishije impungenge “ku bintu birushaho kuba nabi” mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo kuri uyu wa gatanu, rivuga ko intambara yakuye abantu bagera ku 350.000 mu byabo, ubu bari ku gasozi.

Inyeshyamba za M23 bivugwa ko zishyigikiwe n’u Rwanda, zafashe umujyi munini wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo mu kwezi gushize kandi zakomeje kugenda zerekeza mu majyepfo, aho umwe mu bayobozi baho yavuze ko bishobora kwongera amakuba ku bantu bari mu bice byari bisanzwe bicumbikiye abateshejwe ibyabo.

Umuvugizi wa HCR, Eujin Byun, yatangarije abanyamakuru i Geneve mu Busuwisi hifashishijwe ubuhanga bwa videwo ko abantu bagera ku 350.000 bavanywe mu byabo batagira aho baba kuko amacumbi 70.000 yari yashyiriweho kubagoboka, yasenywe mu bice bya Goma na Minova. Ibisasu bitaturikijwe nabyo bigihari, byatumye habura umutekano ngo babashe gusubira iwabo.

HCR ivuga ko hafi 70% by'inkambi z’i Goma zasenyutse n’izindi i Minova zangiritse. Umuvugizi wa HCR, Eujin Byun yongeraho ati: "Ubu abantu ibihumbi magana baba mu macumbi y'agateganyo, harimo za kiriziya n'ibitaro."
Iri shami rya ONU ryongeye gutangaza ko ibyaha by’urugomo byiyongera, kandi ko ari nako ibyago byo kwandura indwara byiyongera mu gihe HCR ubwayo n’indi miryango, batabasha gutanga imfashanyo mu gihe cy’imirwano. (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG