Perezida Donald Trump w'Amerika na Vladimir Poutine w'Uburusiya bemeranyijwe gutangira ibiganiro bigamije guhagarika intambara yo muri Ukraine. Ibiganiro byabaye kuri uyu wa gatatu, kuri telefoni, byibanze ku ntambara imaze imyaka itatu.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth, Perezida Donald Trump yanditse ko igihugu cye n’Uburusiya bigiye guhita bitangira ibiganiro byihutirwa kuri Ukraine. Trump yanditse kuri uru rubuga ko yagiranye ikiganiro kirekire kandi cy’ingirakamaro na mugenzi we w’Uburusiya.
Trump yagize ati: Turifuza gushyira iherezo ku mfu z’abantu babarirwa kuri za miliyoni bapfira mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine. Muri iki kiganiro cya mbere Perezida Trump agiranye na Perezida Poutine kuva agarutse ku butegetsi, yanditse kandi ko baganiriye ku mbaraga z’ibihugu byabo byombi, no ku nyungu zizaturuka mu gukorana.
Perezida Trump yahise aganira na mugenzi we wa Ukraine.
Amaze kuganira na Vlodymir Zelenskyy, nabwo Donald Trump, yahise abishyira ku rubuga rwe rwa Truth aho yagize ati: “ibiganiro byagenze neza cyane. We, kimwe na Perezida Poutine, yifuza amahoro.” Ibiganiro by’aba bategetsi bombi, biraganisha ku guhagarika intambara.
Ku ruhande rwa Vladimir Poutine, we yabwiye Perezida Trump ko yifuza kubona umuti urambye w’amakimbirane yo muri Ukraine binyuze mu biganiro by’amahoro nk’uko byatangajwe n’ibiro bye, byavuze ko ikiganiro cyamaze isaha n’igice kuri telefoni.
Umuvugizi w’ibiro bya Perezida Poutine, ari mu Burusiya, Dmitry Peskov, yavuganye n’abanyamakuru ababwira ko Poutine yagaragaje ko hakenewe gukemura ibibazo by’ibanze bituma habaho amahoro. Yasobanuye kandi ko yemerenyanyije na Trump ko umuti urambye ushobora kuboneka binyuze mu biganiro by’amahoro.
Forum