Kuri uyu wa kane, ibihumbi cumi n’ibindi by’ababiligi bagiye mu mihanda barigaragambya bamagana gahunda nshya ya guverinoma y’ivugurura rya pansiyo.
Ku munsi wa mbere w’imyigaragambyo iteganyijwe kumara iminsi myinshi, ingendo zose z’indege zahagaze mu gihugu.
Abapolisi batangaje ku rubuga X ko abantu 60.000 bahuriye mu myigaragambyo i Buruseli.
Abigaragambyaga basakiranye n’abapolisi hanze y’icyicaro gikuru cy’ishyaka MR, rimwe mu mashyaka agize urugaga ruri ku buyobozi.
Polisi yabarashemo ibyuka biryana mu maso ibatera n’amazi. Ibitangazamakuru byaho byasobanuye ko hanabaye ubushyamirane ku cyicaro cy’irindi shyaka riri mu rugaga, ishyaka ry’abakiristu riharanira demokarasi. Ababyiboneye bavuze kandi ko abigaragambyaga banaturikije imiriro.
Ikibuga cy’indege cy’i Buruserli cyasibije ingendo 430 kuri uyu wa kane, nk’uko umuvugizi yabivuze. Yakomeje avuga ko guhagarika ingendo zo mu kirere bishobora kumara umunsi umwe gusa.
Byitezwe kandi ko iyi myigaragambyo izahungabanya serivisi zitwara abantu n’iz’amaposita.
Byitezwe ko abashinzwe kuzimya imiriro n’abakozi bo mu bya gisirikare nabo bazinjira muri iyi myigaragambyo.
Abigaragambyaga bakoze ibyapa byanditseho ngo "Ntabwo turi indimu," kandi bamwe bagaragaje ibyapa birimo interuro zo mu rurimi rw'Ikilatini, byerekana ko Minisitiri w’intebe mushya Bart De Wever akunda gukoresha amagambo y’Ikilatini igihe cyose bishoboka.
Forum