Umuyobozi w’umutwe wa Leta ya Kisiysilamu Ahmed Maeleninine, wavukiye muri Omani, yaguye mu bitero indege z’intambara Leta zunze ubumwe z’Amerika zagabye ku barwanyi b’uwo mutwe muri Somaliya. .
Uyu ni we wari ugambiriwe mu bitero by’intege z’intambara Amerika yagabye ku ndiri y’abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu mu majyaruguru ya Somaliya taliki ya mbere y’ukwezi kwa kabiri.
Mu kiganiro umunyamabanga wa leta muri prezidansi y'intara ya Puntland kuri uyu wa gatatu, Abdifitah Mohamed Abdinur, yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, yavuze ko leta ya Somaliya n’abafatanyabikorwa bayo ku rwego mpuzamahanga bari bamaze igihe bakurikiranira hafi ibikorwa bya Maeleninine muri ako karere.
Ingabo z’Amerika ziri ku mugabane w’Afurika (AFRICOM), kuwa kabiri zemeje ko Maeleninine n’abandi 13 bakorana na Leta ya Kiyisilamu izwi nka ISIL cyangwa Daesh, baguye muri icyo gitero. Amerika ivuga ko yagabye icyo gitero ku bufatanye na leta ya Somaliya.
Mu itangazo AFRICOM yashyize ahagaragara, yatangaje ko Maeleninine yinjizaga abarwanyi bashya mu mutwe wa Leta ya Kiyisilamu, akawutera inkunga y’amafaranga kandi akayobora ibikorwa byawo byo kohereza abajihadiste muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no ku mugabane w’Uburayi.
Umukuru wa Reta ya Kiyisilamu Yaguye mu Bitero vy'Indege z'Intambara za Amerika muri Somaliya

Forum