Uko wahagera

Uganda: Umunyepolitike Kizza Besigye mu Myiyerekano yo Kwiyicisha Inzara


Muri Uganda, umunyapolitike Kiiza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi kuri ubu uburanishwa n’urukiko rwa gisirikare, yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara nkuko umugore we Winnie Byanyima yabitangarije ku rubuga mpuzambaga X.

Ni nyuma y’ibyumweru bibiri urukiko rw’ikirenga rwo muri icyo gihugu rutegetse ko inkiko za gisirikare zitaburanisha abasivili. N’ubwo urukiko rw’ikirenga rwabitegetse uko, Perezida Museveni yavuze ko leta ye izakomeza kuburanisha abasivili mu nkiko za gisirikare. Umuvugizi wa gereza zo muri Uganda, Frank Baine, yahakanye amakuru y’uko Kiiza Besigye yaba yiyicisha inzara.

Uyu munyapolitike umaze igihe kirekire arwanya ubutegetsi bwa perezida Museveni yafatiwe muri Kenya mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize mu byo umukozi mukuru muri ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya yise gufatwa bunyago.

Yahise acyurwa muri Uganda nyuma ashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’icyaha cy’ubuhemu, ibyaha bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu.

Besigye yabaye umuganga bwite wa Perezida Museveni muri za 1980 igihe bombi bari inyeshyamba mbere y’uko bangana urunuka. Besigye yatsinzwe amatora yari ahanganyemo na Museveni inshuro enye. Izo nshuro zose yahakanye ibyavuye mu matora avuga ko yibwe.

Forum

XS
SM
MD
LG