Uko wahagera

Seyisheri Iza ku Mwanya wa Mbere mu Kurwanya Ruswa muri Afurika


Akarere k’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kongeye kuza ku mwanya wa nyuma mu bipimo byo kurwanya ruswa n’impuzandengo y’amanota 33 ku ijana. Ibyo bikubiye mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International.

Uyu muryango uravuga ko ingamba zidafashije zo kurwanya ruswa zikomeje kubangamira ibikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu bihugu byo muri aka karere. Muri iyi raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwawo bw’umwaka ushize wa 2024, umuryango Transparency Interanational uravuga ko 90 ku ijana by’ibihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byagize amanota ari munsi ya 50 ku ijana.

Gusa ukavuga ko hari ibihugu bike byo byashyize umuhate mwinshi mu kurwanya ruswa ndetse bigatera intambwe idasanzwe muri uru rugamba. Ibyo birimo ibirwa bya Seyisheri biza ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, n’amanota 72 ku ijana. Seyisheri ikurikirwa n’ibirwa bya Kapuveri bifite amanota 62, ku mwanya wa gatatu hakaza u Rwanda na Botswana binganya amanota 57.

Transparency International ivuga ko mu bushakashatsi bw’uyu mwaka wa 2024, ibihugu biza mu myanya ya nyuma byarushijeho kujya habi mu rugamba rwo kurwanya ruswa. Ibyo birimo Sudani Y’Epfo ifite amanota 8 ku ijana, Somaliya ifite 9 na Gineya Ekwatoriyale ifite 13.

Mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda ni rwo ruza ku mwanya wa mbere, rukaba ku mwanya wa 43 mu bihugu 180 byakorewemo ubu bushakashatsi. Rukurikiwe n’igihugu cya Tanzaniya n’amanota 41 ku ijana, iza ku mwanya wa 82 ku isi.

Umuryango Transparency International uvuga ko mu gihe kingana n’imyaka 10, ni ukuvuga kuva muw’2014 kugeza mu mwaka ushize wa 2024, Tanzaniya yazamutseho amanota 10 ku ijana. Uyu muryango uvuga ko intambwe Tanzaniya yateye, yaturutse ku ngamba zafashwe mu guhana abategetsi bahamwe n’ibyaha bya ruswa.

Ku rwego rw’akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, Tanzaniya ikurikirwa na Kenya ifite amanota 32 ku ijana, ikaba ku mwanya w’121 ku rwego rw’isi. Nyuma haza Uganda, n’amanota 26 ku ijana, iza ku mwanya w’140 ku isi. Uganda, ku rwego rw’akarere ikurikiwe na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ifite amanota 20 ku ijana, yo ikaba ku mwanya w’160 ku ruhando rw’isi. Ni mu gihe Uburundi bufite amanota 17 ku ijana, bukaba ku mwanya w’165 ku bihugu 180.

Umuryango Transparency Interanational uvuga ko muri Afurika, mu gihe amazi y’imyuzure akomeza gutembana imisozi ari nako asenyera abaturage, ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kuri uyu mugabane ari ikintu kitagibwaho impaka.

Uyu muryango ugereranya ko kuri dogere selisiyusi ebyiri z’ubushyuhe ziyongereye ku bwari busanzwe, Afurika itakaza gatanu ku ijana by’umusaruro mbumbe wayo. Ukavuga ko ibihugu by’Afurika bikeneye nibura inkunga ingana na tiliyari 2.8 z’amadolari y’Amerika, ngo bibashe gushyira mu bikorwa ingamba za buri gihugu, nk’uko bikubiye muri gahunda yemeranyijweho na LONI yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Uyu muryango uvuga ko nubwo inkunga iboneka ikiri iyanga ugereranyije n’ikenewe, n’itangwa ubwayo igice kinini cyayo kimirwa na ruswa. Kubw’ibyo, umuryango Transparency Interanational ugatanga inama ko kongerera imbaraga inzego zishinzwe kurwanya ruswa, ari ishoramari ry’ingenzi cyane ryageza abaturage b’Afurika ku kwihagararaho imbere y’imihindagurikire y’ibihe, bikanazana amahirwe y’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza akenewe mu kubaha ahazaza heza.

Forum

XS
SM
MD
LG