Uko wahagera

Megizike Iravuga ko Yakiriye Abimukira 11000 Amerika Yirukanye


Abimukira batonze umurongo inyuma y'urukuta rutandukanya Amerika na Megizike
Abimukira batonze umurongo inyuma y'urukuta rutandukanya Amerika na Megizike

Perezida wa Megisike, Claudia Sheinbaum, kuri uyu wa gatanu, yatangaje ko Megisike yakiriye abimukira bagera ku 11,000 birukanywe na Leta zunze ubumwe z’Amerika guhera tariki 20 y’ukwezi kwa mbere, ubwo Perezida Donald Trump yatangira imirimo ye.

Perezida wa Megisike yasobanuye ko uwo mubare ukubiyemo abagera mu 2.500 badakomoka mu gihugu ke.

Mu ntangiriro z'iki cyumweru, Perezida wa Megisike yumvikanye na Perezida Trump, kuba ahagaritse imisoro ikanganye ku bicuruzwa bituruka muri Megisike.

Ku ruhande rwe, yemeye kohereza abapolisi amagana bo kurinda umupaka w’igihugu w’amajyaruguru ku ruhande rw’Amerika mu rwego rwo kurushaho kugabanya umubare munini w’abimukira bawambuka bajya muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, nk’uko ahora abigenza, Perezida Claudia Sheinbaum yongeyeho ko Megisike nayo yasubije iwabo abimukira bo muri Hondurasi bajyanywe n’indege abandi baciye inzira y’ubutaka. Cyakora yashimangiye ko gutaha bitari ku gahato.

Yabitangarije abo banyamakuru agira ati: "Ni ku bushake." "Tuzabaherekeza kugira ngo bashobore kujya mu bihugu byabo kavukire." (Reuters)

Forum

XS
SM
MD
LG