Mu Rwanda, Sylvain Sibomana ubushinjacyaha burega gushaka guhirika ubutegetsi buriho afatanyije n'umunyapolitike Ingabire Victoire, yahakanye ibyo aregwa yemeza ko atigeze aba Umuhuzabikorwa w’ishyaka DALFA Umulinzi rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza.
Bwana Sylvain Sibomana, ubushinjacyaha bufata nk’ukuriye itsinda ry’abo bareganwa ni na we burega ibyaha byinshi kuruta bagenzi be. Bumurega ibyaha bitanu byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa Repubulika mu gihe abandi icyenda bubarega ibyaha bibiri gusa.
Sibomana wasoreje bagenzi be mu kwiregura kimwe n’abamubanjirije,yaburanye ahakana ibyaha byose. Yakunze gushaka kugaruka ku byemezo byafashwe mu iburanisha ry’ibanze. Urukiko rukuru rwamubwiye ko ibyo nta mwanya bifite mu rubanza mu mizi.
Rwakunze kumwibutsa ko yagombye gukoresha umwanya yahawe akiregura kuko rwavugaga ko Sibomana yatandukiraga. Yavuze ko hari inenge zikomeye abona mu kirego cy’ubushinjacyaha gikubiyemo ibyaha bumurega.
Sibomana avuga ko ibimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho bumurega byabonetse mu buryo butubahirije amategeko. Yasobanuye ko ubugenzacyaha bwagiye kumusaka mu ijoro, bumutwara inyandiko, telefone n’amafaranga atazi aho biherereye kugeza n’ubu ari na bwo yafunzwe.
Mu mahugurwa bakoze , ubushinjacyaha buvuga ko yari agambiriye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame, Sibomana yitwaga izina ry’irihimbano rya “Grace”. Yasobanuye ko igitabo bahuguweho cyitwa “Blue Print for Revolution cy’umunyaseribiya Srdja Popovic gikubiyemo amahugurwa ku gukemura impaka mu mahoro.
Avuga ko ayo mahugurwa yayamenyeshejwe n’uwitwa Assumpta uba mu mahanga na we bahuriye ku rubuga rwa facebook. Sibomana nta kibazo abona muri ayo mahugurwa kuko yemeza ko akiga no muri Kaminuza I Butare yari yarayakozeho.
Yavuze ko Boniface Nzabandora wemeje ko ari we wasabye ayo mahugurwa ku busabe bwa Ingabire Victoire, Sibomana atari amaze igihe amuzi.
Kuba abahugurwaga barakoreshaga amazina y’amahimbano, uregwa yemeje ko igitekerezo cyaturutse ku babahuguraga. Yavuze ko ibyo ubushinjacyaha bumurega bitashoboka kuko bahuguwe ku gukemura amakimbirane ntawe uhutajwe.
Urukiko rwakunze kumubwira ko ashaka gukwepa ibikorwa bigize ibyaha akarujyana mu bitari ngombwa. Yemeje ko yoherereje abo bareganwa ubutumwa bwo kwitegura umunsi wahariwe umunyapolitiki Victoire Ingabire uzwi nka “Ingabire Day”. “Umunyarwanda niyubahwe” ni yo nsanganyamatsiko Sibomana yari yahaye uwo munsi.
Avuga ko bitagize icyaha kuko yari agamije guha imbara uwo munsi. Icyiswe Operasiyo “Tinyuka udahungetwa ugahungeta” yasobanuye ko itari igamije ikibi. Yavuze ko kwari ukumenya uburenganzira n’uko wabuharanira. Avuga ko abantu benshi bakora ibibi kubera gukoreshwa n’ubwoba.
Umunyamategeko Gatera Gashaban afatiye ku nyito z’ibyaha asanga zidahura n’ibikorwa, yabwiye urukiko ko ikirego cy’ubushinjacyaha cyagombye kuba kitariho. Yavuze ko nta bikorwa bitegura ibyaha bakoze.
Ubushinjacyaha burega Sylvain Sibomana nk’umuhuzabikorwa w’ishyaka DALFA Umulinzi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda bukanashingira ku kuba ari we watumije bagenzi be mu mahugurwa.
Uregwa n’umwunganira bagahakana ko atari umuhuzabikorwa w’iri shyaka. Bavuze ko Ingabire Victoire yarishinze mu 2019 nyuma yo kuva muri gereza. Bibutsa ko rishingwa Sibomana na we yari afunzwe atari kuribera umuhuzabikorwa ari muri gereza.
Urukiko ruti “Niba atari umuhuzabikorwa yatumije amahugurwa nka nde?” Gashabana yasubije ko yayatumije ku giti cye kandi ko bitagize icyaha. Yibukije ko umunyaseribiya Popovic mu 2012 na 2022 yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, bityo ko ibikubiye mu gitabo cye nta kibazo byateza.
Yavuze ko n’ibibazo abahugurwaga bagarutseho nk’ibyo kwimura abantu nta ngurane, iby’imisoro, iby’abazunguzayi bahohoterwaga byariho ariko ko byakemutse. Yavuze ko ibyo babivugiraga mu nama itagamije gukurura amacakubiri cyangwa intambara, ko batangaga ibitekerezo gusa.
Gashabana yabwiye urukiko ko abizihiza “Ingabire Day” bijyanye n’ubwisanzure ku biyumvamo umunyapolitiki Ingabire Victoire. Yagarutse kuri Boniface Nzabandora wemeza ko ari we wasabye amahugurwa nk’uwari uhagarariye Ishyaka DALFA Umulinzi mu gace k’Iburasirazuba, yarangiza agafata iya mbere ashyira ubugenzacyaha amajwi yafashe bagenzi be batabizi.
Akibaza niba yafatwa nk’umutangamakuru cyangwa se nk’umutangabuhamya, kandi ari we nyirabayazana w’iki kirego. Maitre gashabana yasoje asaba ko urukiko rwazemeza ko ibimenyetso bigize ikirego rutabishingiraho ruhamya Sibomana ibyaha.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane Boniface Nzabandora azatambuka imbere y’urukiko agahatwa ibibazo. Igikomeje kwibazwa na bamwe mu bakurikira uru rubanza, ni uburyo uyu wari uhagarariye ishyaka DALFA Umulinzi mu Burasirazuba yafashe amajwi bagenzi mu mahugurwa akayashyikiriza inzego z’umutekano, akaba yidegembya abandi bafunzwe.
Forum