Perezida wa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi, ntiyitabiriye inama na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame iteganyijwe kuri uyu wa gatatu”, nk’uko ibitangazamakuru bya leta byabitangaje.
Ni nyuma y’uko abarwanyi b'umutwe wa M23 bashyigikiwe n’u Rwanda bigaruriye mu mujyi wa Goma muri Kongo.
Na none kuri uyu wa gatatu, umushumba wa kiriziya Gatorika, Papa Fransisiko, yahamagariye ihagarika ry’imirwano muri Repuburika ya demokarasi ya Kongo, asabira “ ko amahoro n’umutekano byahita bigaruka” nyuma y’uko ingabo za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda zifashe Goma.
Papa Fransisiko yanongeyeho ati: "Nanjye mpangayikishijwe n'ibibera mu murwa mukuru, Kinshasa, nizeye ko ihohotera iryo ari ryo ryose rikorerwa abantu n'imitungo yabo, rizahagarara bidatinze.
Forum