Indege nto yari itwaye abakoraga mu bijyanye na peteroli muri Leta ya Unity muri Sudani y’epfo, yakoze impanuka, ihitana abantu 20 bari bayirimo.
Minisitiri w’itangazamakuru muri Leta ya Unity, Gatwech Bipal, yabitangaje avuga ko iyi ndege yahanutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, ubwo yerekezaga mu murwa mukuru wa Sudani y’epfo, Juba.
Minisitiri Bipal yavuze ko abagenzi bari bayirimo, bari abakozi mu bijyanye na peteroli b’isosiyete Greater Pioneer Operating Company (GPOC) ihuriwemo n’isosiyeti y’Ubushinwa, China National Petroleum Corporation n’isosiyeti ya Leta yita ku bya peteroli, Nile Petroleum Corporation.
Uyu muyobozi yavuze ko mu bapfuye harimo abashinwa babiri, n’umuhinde umwe. Bipal nta bindi bisobanuro yatanze ku cyateje iyo mpanuka.
Ibitangazamakuru byari byabanje kuvuga ko hapfuye abantu 18, ariko Bipal yaje kuvuga ko abantu babiri bari barusimbutse, nyuma baje kwitaba Imana. Umwe yarokotse.
Mu myaka ya vuba, habaye impanuka nyinshi z’indege muri iki gihugu cya Sudani y’epfo cyashegeshwe n’intambara. Mu kwezi kwa cyenda 2018, abantu batari munsi ya 19 bazize impanuka, ubwo indege nto yari itwaye abagenzi ibavanye mu murwa mukuru Juba ibajyanye mu mujyi wa Yirol, yahanukaga.
Muri 2015, abantu babarirwa muri mirongo barapfuye igihe indege itwara imizigo yakozwe n’Uburusiya yarimo n’abagenzi, yagwaga ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege cy’umurwa mukuru, Juba. (Reuters)
Forum