Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Kongo bakoze imyigaragambyo yo gusaba leta kubaha imbunda bakajya kurwana n’igihugu cy’u Rwanda. Bagirije ico gihugu ko "gikomeje guteza intambara muri Kongo".
Abiyerekanye babarirwa mu majana. Bari biganjemo abasore, bakoze imyigaragambyo bava Kavimvira berekeza kuri Meri ya Uvira. Bamwe muri bo, bari bafite ibyapa bisaba umukuru w’igihugu kubashigikira akabaha intwaro bagahangana n’igihugu cy’u Rwanda, mu gihe abandi bagendaga batukana ngo kirengana n’umubu.
Abandi nabo bari bafite ibyapa bivuga ko badashaka ko Kongo ikora ibiganiro n’inyeshyamba za M23 / AFC. Hari n’abandi bahaye iyi myigaragambyo indi ntera, baririmba indirimbo zivuga ko bifuza ko FARDC na Wazalendo binjira mu Rwanda
Umwe yabwiye Ijwi ry'Amerika ati: “Twakoze imyigaragambyo kubera M23 iduhangayikishije. Turashaka imbunda kugirango turwane n’u Rwanda, twinjirire aha I Kamembe no mu Bugarama twebwe abazalendo. Kuva muri 1996, turi guhunga intambara. Twavutse duhunga, dushaka duhunga, tubyara duhunga intambara yo muri Goma yishe ababyeyi n’abana. Twategereje ko Tshisekedi aduha ubufasha ariko ntabwo ya duhaye"
Andre Byadunia ni umwe mu bari bahagarariye iyi myigaragambyo yari yambaye ibendera rya Kongo asoma ibaruwa bandikiye umukuru w’igihugu yashimangiye ko bakangurira leta guha urubyiruko kurwana ku busigire bw’igihugu cyabo.
Yagize ati:" Twakoze imyigaragambyo mu rwego rwo gusaba gushigikira urubyiruko rwo muri Uvira, Fizi na Mwenga, ukaruha ibikoresho mu rwego rwo guhangana na Paul Kagame ndetse nabo bafatikanije kuko tudateye u Rwanda tuzakomeza gukorwa n’isoni."
Gusa nubwo aba baturage basaba guhabwa imbunda, hari abandi nabo basanga iki cyifuzo cyo gusaba imbunda kw’aba basivile atari cyiza kuko zimwe muri izo zishobora gukoreshwa mu bujura ndetse no mu byicanyi
Levis Rukema, umudepite w’igihugu wo muri Teritware ya Uvira uri mu kiruhuko muri uyu mujyi asaba abaturage batuye muri iyi ntara gushyira hamwe muri ibi bihe M23 yafashe umujyi wa Goma, kandi iri no mu ntara ya Kivu y’epfo.
Umuyobozi mukuru mu biro bya Meri ya Uvira Jean d’Arc Chakupewa yijeje aba bigaragarambije ko umukuru w’igihugu azakora ibishoboka byose kugirango umutekano ugaruke mu burasirazuba bwa Kongo.
Iyi myigaragambyo ije ikurikira iyabaye ejo I Kinshasa yibasiye zimwe muri za ambasade zirimo i y’u Rwanda, Ubufaransa, Amerika, Kenya. Ni nyuma kandi y’indi nayo yabaye ku wa mbere mu mujyi wa Bukavu yo kwamagana intambara iri kubera mu mujyi wa Goma.
Usibye iyi myigaragambyo yabaye no mu bindi bice by’igihugu hateganijwe n’indi yo gushigikira FARDC, kuko bigenda bigaragara mu matangazo.
Fyonda hasi wumve ibindi kuri ino nkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika muri Uvira, Vedaste Ngabo.