Kuri uyu wa gatatu, tariki 29 Mutarama 2025 bamwe mu banyekongo bari barahungiye mu Rwanda basubiye mu gihugu cyabo nyuma y’uko habayeho agahenge k’igabanuka ry’amasasu rimaze iminsi mu mujyi wa Goma kubera imirwano yari ishyamiranije umutwe w’inyeshyamba za M23 n’igisirikari cya Kongo FARDC.
Bamwe muri abo Banyekongo bageze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Kongo mu masaha ashyira sa tatu z’amanywa. Hazaga Abanyekongo bake bake bari hagati y’abantu 20 na 30.
Wabonaga nta mizigo myinshi bafite ahubwo bafite ibyangombwa byabo nkenerwa. Leta y’u Rwanda ntawe yasubizaga inyuma mu bashakaga gutaha.
Bamwe muri abo baturage baduhamirije ko kuri bo, bidakwiye ko baguma mu gihugu nk'impunzi.
Ministeri y’ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda itangaza ko mu mpunzi z’Abanyekongo 1167 zari zimaze kugera mu Rwanda, izigera kuri 653 ari zo zimaze gutaha mu gihugu cyabo.
Forum