Uko wahagera

Abiyamiriza Intambara muri Kongo Bateye Ambasade Zirimwo iy'Amerika n'u Rwanda


I Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, abaturage bakoze imyigaragambyo yo kwamagana intambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo, batera ambasade zimwe na zimwe z’amahanga.

Mu zatewe harimo iy’Umuryango w’Abibumbye, Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubufaransa, Ububiligi, Ubuholandi, u Rwanda, Uganda, Kenya n’Afrika y’Epfo. Ndetse bagerageje no kuzisahura. Iy’Abafaransa yo banayitwitse, ishya igice gito. Aba baturage bavuga ko ibi bihugu na ONU bafite uruhare mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Polisi y’igihugu yabatesheje ibamishagiramo ibyuka biryana mu maso, baranyanyagira.

Hagati aho, inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi irongera iterane igitaraganya ku kibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo. Yari yagiteraniyeho bwa mbere ku wa gatanu w’icyumweru gishize ndetse n’ejobundi ku cyumweru.

Iyi ntambara y’i Goma imaze guhitana abasirikare b’Afrika y’Epfo 13. Icyenda bishwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize. Abandi bane bapfuye kuri uyu wa mbere. Abanyafrika y’Epfo bari mu burasirazuba bwa Kongo mu rwego rw’ingabo z’amahoro za SADC, umuryango w’iterambere w’ibihugu byo mu karere k’amajyepfo y’Afrika.

Abandi basirikare bamaze kwicirwa mu ntambara i Goma ni batatu ba Malawi nabo bari muri SADC, n’undi wishwe umwe n’abandi bane bakomeretse bose ba Uruguay bari muri MONUSCO. Muri rusange rero, abasirikare b’abanyamahanga bamaze gupfira i Goma bazwi ni 17.

Forum

XS
SM
MD
LG