Uko wahagera

Ingaruka z’Intambara ya Kongo na FARDC Zageze ku Baturage bo mu Rubavu


Bamwe mu Baturage bo mu Karere ka Rubavu
Bamwe mu Baturage bo mu Karere ka Rubavu

Imirwano ishyamiranije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Kongo FARDC irakomeje. Ingaruka z’intambara zageze no ku baturage bo mu karere ka Rubavu aho bamwe bishwe abandi bagakomeretswa n’amasasu. Leta y’u Rwanda iratanga ihumure ku baturage bo muri aka karere.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko abantu batanu bishwe abandi 30 bagakomeretswa n’amasasu. Nta bisobanuro yatanze k’uwarashe ayo masasu n’aho yaguye.

Kuri uyu wa mbere mu mujyi wa Gisenyi, abaturage bose bikingiranye mu mazu yabo nta n’inyoni itamba iri kugararagara mu mihanda. Hagaragaraga abasirikare b’ingabo z’u Rwanda ndetse na polisi. Uku ni nako ibimodoka binini bya gisirikare birimo gutambagira mu makaritsiye atandukanye ya Rubavu, ibindi bihagaze mu mihanda minini n’imito.

Kubera umutekano wagabanutse mu bice hafi ya byose by’umujyi wa Rubavu, bamwe mu baturage bahasanzwe bahisemo kuba bahunze bagana mu tundi duce tw’igihugu. Mu bo twagerageje kuvugana na bo, ntawifuje kugira icyo adutangariza. Abandi baturage na bo amasasu arabasanga mu ngo aho bikingiranye.

Mu masaha ya mu gitondo, Ijwi ry’Amerika yari yazindukiye ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo. Twasanze abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bambariye urugamba bakumira abageragezaga kwambuka bajya gushakisha imibereho babasubiza iwabo. Nta rujya n’uruza na ruto wari ukibona kuri uyu mupaka mu ma saa moya tuhagera.

Hashize iminota mike, abakozi ba LONI na MONUSCO n’imiryango yabo baciye batangira kugera ku mupaka munini uzwi nka Grande Barierre. Nk’uko twabisobanuriwe, hari imodoka nini zagombaga kubajyana I Kigali kugirango bajye I Kinshasa.

Mu masaha ya saa tanu ingabo z’igisirikare cya FARDC na zo zatangiye guhungira ku butaka bw’u Rwanda. Abari bafite imbunda bazakwaga n’ingabo z’u Rwanda ari na ko babasaka kugira ngo binjire nta ntwara bafite.

Impunzi z’Abakongomani na zo nyene ziri guhungira mu Rwanda ku bwinshi. Ntitwabashije kumenya umubare nyawo. Tuvuye ku mupaka munini, twagiye ku mupaka muto wa Petite Barierre. Ho nta rujya n’uruza na ruto rwari ruhari kimwe n’abari basanzwe bahacururiza.

Amaduka yose wabonaga afunze n’aho abagenzi bategera imodoka nta bantu bari bahari. Byahise binatuma ibiciro by’ingendo byiyongera

Madamu Niyitangamugisha yavuganye n'Ijwi ry'Amerika, asanga ubuzima bwe n’abana be bugiye kujya mu kaga kubera ko batizeye imibereho yabo mu gihe akazi kabo gahagaze. Uwitwa Tuyishime na we yavuze ko bitazomworohera we n’umuryango we kuko abona ko kubona akazi mu Rwanda bitoroshye. Hari ariko n’abafite icyizere cy’ejo hazaza.

Mu musaha ya saa Sita ni bwo twamenye ko hari n’ibigo by’amashuri byo mu mujyi wa Gisenyi byabaye bihagaze ku bw’umutekano muke uri muri uyu mujyi.

Ku cyerekeranye n’umutekano, twagerageje kuvugisha umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwamda Bwana Me Alain Mukularinda ntibyadukundira gusa umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig. Gen Ronald Rwivanga yasabye abaturage kudahangayika kuko ingabo z’u Rwanda ziri kugerageza gutanga umutekano uko bikwiye.

Forum

XS
SM
MD
LG