Repubulika ya demukarasi ya Kongo yacanye umubano n’u Rwanda mu gihe inyeshyamba za M23 irushinja gushyigikira zikomeje guhangana n’ingabo za Leta hafi y’umujyi wa Goma wo mu burasirazuba bw’igihugu.
Iyi ntambara imaze guhitana ingabo 13 mu z’amahanga zaje gucunga amahoro n’abasirikare b’amahanga baje gushyigikira Kongo. Imaze kandi gukura mu byabo abasivili babarirwa mu bihumbi.
Mu byumweru bishize, ingabo z'umutwe w’inyeshyamba za M23 zigaruriye igice cy’ubutaka bwa Kongo gikikije umupaka wayo n’u Rwanda ari na ko zigenda zisatira umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru.
Uyu mujyi utuwe n’abagera kuri miliyoni 2 ni izingiro ry’ibikorwa by’abacunga umutekano n’abatanga imfashanyo ku baturage bari mu kaga muri ako gace.
Inama ishinzwe amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye yimuye hutihuti inama yayo yagombaga kuba kuri uyu wa mbere iyishyira ku cyumweru.
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Kongo yatangaje ko icanye umubano n’u Rwanda ihamagaje abadiplomate bayo bose bariyo. Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, urusaku rw’amasasu y’imbunda nto n’inini rwumvikanye yafi y’umujyi wa Goma mu birometero bike uvuya ku mupaka w’u Rwanda na Kongo.
Kuwa gatandatu ingabo za M23 zavuze ko zatsinsuye igitero cy’ingabo zishize hamwe harimo iza ONU, n’ingabo z’umuryango wa SADC zitwa SAMIDRC.
Abasirikare babiri bakomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo baguye muri iyi ntambara kuwa gatanu, undi umwe ukomoka muri Uruguay agwa muri iyi mirwano kuwa gatandatu nkuko umukozi wa ONU yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika (AP).
Abandi basirikare batatu bakomoka muri Malawi na bo baguye mu burasirazuba bwa Kongo nkuko byemezwa na ONU. Ministeri y’ingabo muri Afurika y’Epfo na yo yatangaje ko abasirikare bayo 7 bamaze kugwa muri iyi ntambara.
Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko ikirere cyo hejuru y'umujyi wa Goma kuva ubu gifunze. Iryo tangazo rirashinja ingabo zishyigikiye leta ya Kongo gukoresha iki kibuga kwakira no gukwirakwiza intwaro.
M23 yasabye ingabo z'amahanga zirimo iza SADC, Uburundi n'abacanshuro, guhagarika ibikorwa byose bakava ku butaka bwa Kongo.
Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zishija u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23 zigometse ku butegetsi bwa Kongo, ariko u Rwanda rurabihakana. Umuryango w’Abibumbye ugereranya ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Kongo zishobora kuba zigera ku 4000.
Forum