Uko wahagera

CPI Yipfuza Guta muri Yombi Abayobozi Babiri b'Abatalibani


Umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI Karim Khan
Umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI Karim Khan

Umushinjacyaha mukuru w'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI arasaba abacamanza kumusinyira impapuro zo guta muri yombi abayobozi babiri b'Abatalibani. Abarega guhonyanga uburenganzira bw'abali n'abategarugoli.

Mw’itangazo yashyize ahagaragara, Karim Khan, arashakisha by’umwihariko umukuru w’ikirenga w’Abatalibani, Hibatullah Akhunzada, n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga rwabo, Abdul Hakim Haqqani. Kuri we, ni bo bari kw’isonga mu bikorwa byo kuberabeza abagore n’abakobwa kubera icyo bari cyo. Ati: “Ni ibyaha byibasiye inyokomuntu.”

Kuva bagarutse ku butegetsi mu 2021, Abatalibani baciye abali n’abategarugoli mu milimo iyo ari yo yose (usibye iyo mu rugo), mu mashuli yo hejuru y’umwaka wa gatandatu w’abanza, n’ahantu hahurirwa n’abantu benshi.

Mu mwaka ushize, Akhundzada yaciye iteka ryo kuziba cyangwa kudashyira amadirishya ku nyubakwa n’amazu ashobora kureba aho ari ho hose umugore cyangwa inkumi yaba ari.

Kuba nta butabera abagore n’abakobwa bafite muri Afuganisitani, ni cyo cyateye Karim Khan gusaba abacamanza uruhushya rwo gukurikirana bariya bayobozi babiri. Bishobora gufata igihe mbere y’uko bamwemerera

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yasohoye itangazo rimwamagana. Iti: “Nk’uko byamye muri CPI, nta shingiro iki cyemezo gifite mu rwego rw’amategeko. Ahubwo ni bya bindi byo kwibasira bamwe na bamwe.

Ni ibirego bishingiye ku nyungu za politiki.” Naho minisitiri wungirije w’ubutegetsi bw’igihugu w’Afuganisitani, Mohammad Nabi Omari, ati: “CPI ntishobora kudutera ubwoba.”

Afuganisitani ni umunyamurango wa CPI kuva mu 2003. Bityo rero uru rukiko rufite ububasha bwo gukurikirana abenegihugu bayo

Forum

XS
SM
MD
LG