Uko wahagera

Imiryango 7 yo mu Bufaransa Ishinja TikTok Gushira Ubuzima bw'Abana mu Kaga


Imiryango irindwi irarega TikTok y'Ubufaransa, ishinja uru rubuga mpuzambaga kuba rwarananiwe gucunga ibirucishwaho, bigatuma abana babona ibintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibirego muri uru rubanza bivuga ko bumwe mu buryo TikTok ikoresha, harimo ubwagenewe gutega imitego abarukoresha boroshye mu mutwe mu bihe byo kwiheba, ku nyungu zayo kandi harashakwa indishyi kuri iyo miryango.

Muri iyo, harimo uwa Stéphanie Mistre, umukobwa we Marie w'imyaka 15 yiyahuye mu mwaka wa 2021. Mistre avuga ko yavumbuye videwo kuri terefone y'umukobwa we yamamaza uburyo butandukanye bwo kwiyahura, inyigisho n'ibitekerezo bishishikariza abakoresha urwo rubuga, kurenga ibyo gutekereza kwiyahura ntibagarukire aho gusa.

Agira ati: “Mu myaka itatu ishize, sinari nzi ubwoko bw'ibintu imbuga nkoranyambaga zasunikiraga umukobwa wanjye. Iyo mba naratekereje ko ibishyirwaho birimo ibifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, gufata ku ngufu, urugomo rukorerwa umubiri n’urugomo muri rusange, uburyo bwo kwiyica no gushishikariza kwiyahura,--- tekereza ibintu nk’ibyo, kandi yari asanzwe afite igihe ntarengwa cyo kureba muri telefone – sinari kuba naramwemereye gukoresha ruriya rubuga. ”

Sosiyete TikTok yatangarije ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, Associated Press, ko amabwiriza yayo abuza kwamamaza kwiyahura kandi ko ikoresha inzobere mu by’umutekano zigera ku 40.000 ku isi hose. Yongeraho ko amagana muri abo, bavuga urulimi rw’Igifaransa, kugira ngo bakure ku mbuga, ibishobora guteza akaga.

Yanavuze ko abashakisha za videwo zijyanye no kwiyahura, ibohereza muri serivisi zita ku buzima bwo mu mutwe. Uru rubuga mpuzambaga rwavuze ko rutigeze rumenyeshwa ibijyanye n'urubanza rw'Ubufaransa, aho ikirego cyatanzwe mu kwezi kwa 11. Bishobora kuzafata amezi kugirango ubutabera bw’Ubufaransa bubashe gukurikirana ibirego no kugirango n’abayobozi bo muri Irilande aho TikTok yo mu Burayi ifite icyicaro gikuru, babashe kuyimenyesha ku mugaragaro iby’urwo rubanza. (VOA News)

Forum

XS
SM
MD
LG