Uko wahagera

 
Perezida Trump Yahagaritse Ingendo z'Impunzi Zari Zaremerewe kuza muri Amerika

Perezida Trump Yahagaritse Ingendo z'Impunzi Zari Zaremerewe kuza muri Amerika


Impunzi ziteguraga kwerekeza muri Amerika zahagarikiwe ingendo nyuma yo gutegereza imyaka n’imyaka mu nzira zitoroshye. Ibyo bikubiye mu butumwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Amerika yoherereje abafatanyabikorwa bayo mu bijyanye no kwakira no gutuza impunzi.

Ubu butumwa bwandikiwe abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, buje bukurikira itegeko-teka rya Perezida Donald Trump rihagarika ibikorwa byo kwemeza dosiye z’impunzi. Kandi ibyo birerekana urundi rugero rw’ingaruka zihuse ibikorwa bye bitangiye kugira.

Iki cyemezo kiragira ingaruka ku mpunzi zibarirwa mu bihumbi zari zaramaze gufata amatike y’ingendo zijya muri Amerika.
Ubwo butumwa, bushingira ku iteka rya Perezida, buragira buti: “Ingendo zose z’impunzi zari zarafashe amatike yo kuza muri Amerika zirahagaritswe, kandi nta matike y’izindi ngendo nshya agomba kongera gufatwa. Imiryango ifasha muri dosiye zo kwakira no gutuza impunzi, ntigomba gusabira ingendo izindi mpunzi muri iki gihe.”

Nk’uko imwe mu isoko za hafi y’iyi dosiye yabibwiye televiziyo CNN y'inyamerika, impunzi zibarirwa mu bihumbi 10 zari zaramaze gukatisha amatike y’urugendo, ubu rwamaze guhagarikwa.

Ingaruka Zishobora Kuba Nyinshi ku Mpunzi Zari Zaremerewe

Uburemere bw’ingaruka z’iki cyemezo kuri buri gihugu ntizahise zimenyekana. Gusa izi mpunzi muri rusange ziva mu bihugu binyuranye birimo Afuganisitani, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Venezuwela, Siriya na Birimaniya.

Iseswa ry’izi ngendo rishobora kugira ingaruka by’umwihariko, ku mpunzi ibyangombwa by’ibizamini by’ubuzima cyangwa iby’umutekano byendaga kurangiza igihe. Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Amerika kandi buravuga ko isuzumwa ry’amadosiye naryo ribaye rihagaritswe, ibivuze ko iyi porogaramu yahagaze.

Kuri iyi ngingo, inyandiko y’iyi Minisiteri iragira iti:
“Ikindi, gusuzuma dosiye zose z’impunzi n’ibikorwa bibanziriza ingendo zazo birahagaze. Imiryango ifasha muri dosiye zo kwakira no gutuza impunzi ndetse n’ishami rya LONI rishinzwe abimukira, ntibagomba kujyana izindi mpunzi mu nkambi zitegererezwamo hitegurwa ingendo, kandi bagomba guhagarika ibikorwa byose bibanziriza ingendo z’impunzi. Nta dosiye n’imwe nshya igomba koherezwa muri Porogramu ya leta ishinzwe kwemeza dosiye z’impunzi.”

Abafite viza zidasanzwe z’abimukira, barimo n’abakoreye Amerika mu bihugu by’amahanga, bo basonewe. Bashobora kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nk’uko inyandiko y’ubu butumwa ibivuga. Impunzi zamaze kugera muri Amerika, nazo zishobora gukomeza guhabwa serivisi. Kugeza ubu, nta bindi bisobanuro ikigo cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga gishinzwe abaturage, impunzi n’abimukira, ngo bagire icyo bavuga kuri iki cyemezo.

Abenshi muri Izo Mpunzi ni Abanyafuganisitani

Kuva mu myaka myinshi ishize, ibiro bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bishinzwe gahunda zo kwimurira muri Amerika abanywanyi n’abafatanyabikorwa b’Amerika, byimuraga abujuje ibyangomba bibavana muri Afuganisitani bajyanwa mu bihugu byigirwagamo dosiye, birimo Pakisitani na Katari, kugira ngo dosiye zibajyana muri Amerika abe ari ho zirangirizwa. Abo barimo n’abanyafuganisitani badafite iyi viza idasanzwe.

Ubu, umuyobozi mu butegetsi bwa Donald Trump yabwiye CNN ko, abantu bari muri ibyo bihugu badafite iyi viza idasanzwe y’abimukira baheze muri ibyo bihugu, aho bari mu nkambi zicungwa na guverinoma y’Amerika. Yagize ati: “Ntituzi neza ikizaba kuri abo bantu. Bazaguma hariya, ntituzi igihe bazahama.”

Uyu mutegetsi yavuze ko i Doha muri Katari hari impunzi z’abanyafuganisitani zirenga 1.000, naho ibindi bihumbi byinshi, bishobora kugera ku 10.000, bari muri Pakisitani. Uyu mutegetsi yongeyeho ko hari izindi mpunzi z’abanyafuganisitani ziri mu bihugu byinshi hirya no hino ku isi, nazo dosiye zazo ubu zizahita zihagarikwa.
Uyu akavuga ko mu gihe nta buryo bugaragara buzazigeza muri Amerika zivuye muri ibyo bihugu byigirwagamo dosiye zazo, impunzi zigiye kujya zifata ingendo zizivana muri Afuganisitani, zijyanwe ahantu bitazwi igihe zizahamara.

Barimo na Bamwe mu Bakoranye n'Ingabo z'Amerika

Ihuriro ry’imiryango iharanira ko abanyafuganisitani bajyanywa ahari umutekano kuva intambara yarangira muw’2021, rivuga ko iseswa ry’ingendo z’impunzi no guhagarika iyigwa ry’andi madosiye yazo bishobora gushyira mu kaga ibihumbi mirongo by’impunzi z’abanyafuganisitani.

Iyi miryango ivuga ko muri izi mpunzi harimo n’abafashije Amerika mu gihe cy’intambara, ariko bakaba badafite viza y’umwihariko y’abimukira. Iri huriro, kuri uyu wa gatatu, rivuga kuri iki cyemezo ryagize riti:
“Iki cyemezo kirashyira mu kaga ibihumbi by’abantu bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga bitangira ubutumwa bw’ingabo z’Amerika muri Afuganisitani. Abo barimo n’imiryango y’abasirikare b’Amerika, ingabo z’abafatanyabikorwa b’abanyafuganisitani, ndetse n’abapilote b’abagore bitoje bakafatanya urugamba n’ingabo z’Amerika.”

Itegeko-teka Perezida Trump yasinye kuri uyu wa Mbere, rivuga ko Amerika yananiwe kwihanganira ukuza ikivunge kw’abimukira muri iyi myaka ya vuba, biyongera ku mpunzi. Ibyo akaba ari byo bitumye ubutegetsi bubaye buhagaritse porogaramu yo kwakira impunzi “kugeza igihe uko kwinjira muri Amerika kw’impunzi bizabasha guhuzwa n’inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.”

Iryo tegeko-teka ryavugaga ko iri hagarikwa rigomba gutangira gushyirwa mu ngiro ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa Mbere. Nyamara ubutumwa bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bwo buvuga ko rigomba guhita ritangira kujya mu ngiro ubu.

Gahunda yo ku mupaka wo mu majyepfo y’Amerika itandukanye na porogaramu y’impunzi, yo yari imaze ibinyacumi by’imyaka kandi ikaba yari ifite uburyo bwayo bwitondewe bwo gusuzuma impunzi zivanwa mu bihugu by’amahanga ziza gutuzwa muri Amerika.
Nyamara gushyiraho ingamba zikarishye ku mpunzi, biri mu murongo wa gahunda y’ubutegetsi bushya yo kugabanya cyane abantu binjira muri Amerika, buvuga ko ibyo bigamije ituze rya rubanda n’umutekano w’igihugu.

Ku butegetsi bwa Perezida Joe Biden ucyuye igihe, umubare ntarengwa w’impunzi zemererwaga kwinjira muri Amerika wari abantu ibihumbi 125.000 buri mwaka.

Forum

XS
SM
MD
LG