Hirya no hino ku isi abakirisitu bizihije umunsi mukuru wa Noheri aho bishimira ivuka rya Yezu Kirisitu. I Vatikani, mu muhango wo gutura igitambo cya misa Papa Fransisko, yasabye ko intambara yo muri Ukraine yatuza, ahamagarira ibiganiro by’amahoro.
Mu butumwa bwe, Papa Fransisko yasabye ko habaho amahoro ku isi hose ariko yibanda mu bihugu birimo intambara, birimo Ukraine, Sudani n'intara ya Gaza muri Palestina.
Nk'uko asanzwe abigenza buri mwaka mu butumwa atanga mu bihe nk’ibi, Papa Fransisko, ubutumwa bwe bwibanze ku bice by’isi birimo amakimbirane, maze asaba ko urusaku rw’imbunda rucecekeshwa muri Ukraine, hakaba ibiganiro biganisha ku mahoro arambye.
Ubutumwa bwe, n’ibyo asaba yumvikanisha ko byatanga ituze, byahuriranye n’uko Uburusiya bukomeje kumisha ibisasu kuri Ukraine bihanganye aho uyu munsi kuri Noheli bwarashe misile 70 ahali imiyoboro y’ingufu.
Mu butumwa bwe kandi, Papa Fransisko yashimangiye ko ibikorwa by’ubutabazi byakoroshwa mu bice biberamo intambara aho yatanze urugero kuri Sudani kugeza ubu ifite amamiliyoni y’abaturage badahanganye gusa n’intambara ahubwo bari kwicwa n’inzara, abandi bakaba barahatiwe kuva mu byabo.
Forum